Kigali: Telefone yabaye ikiyobyabwenge ku barimu
Abantu benshi bemeza ko telefone ari igikoresho cyiza cy'ikoranabuhanga kubera ko ifasha abantu ibintu byinshi birimo itumanaho, ubushakashatsi, kumenya amakuru n'ibindi.
Bitewe n'uburyo muri iki gihe, Isi ikataje mu iterambere,ikoranabuhanga n'itumanaho ryihuse ndetse ibi bikaba bituma abantu bakoresha telefone kandi igihe ari benshi mu kumenya amakuru bifashishije imbugankoranyambaga, hari n'aho usanga itemewe gukoreshwa mu kazi.
Umubyeyi ufite umwana wiga mu Karere ka Kicukiro, yambwiye UKWELITIMES ko umwana we yamubwiye ko w'umwarimu wabo akunda kuvugira cyane kuri telefone.
Ati " Umwana rwose ni we wabinyibwiriye ngo ku munsi mwarimu wabo ashobora kuyivugiraho nk'inshuro zigera ku 10."
Ubwo abarimu bigisha mu bigo byo mu Murenge wa Kimisagara,Akarere ka Nyarugenge, bizihizaga umunsi mpuzamahanga w'umwarimu, n'abo babwiye UKWELITIMES, ko hari abarimu benshi bakoresha telefone mu kazi kandi bidakwiye.
Umuyobozi w'Ikigo cya EP Kamuhoza, Nkomeza Alex, we avuga ko. ta mwarimu ukwiye gukoresha tefone mu kazi ndetse aksnashimangira ko zabaye nk'Ikiyobyabwenge kuri bo.
Ati "Hari abarimu baba bari kuvugira kuri telefone rwose mu masomo, telefone yabaye ikiyobyabwenge ku hari n'umwarimu hari n'uwo ubaza akakubwira ngo arimo gushaka isomo kandi ari muri za cati kuri Whatsapp areba aho bageze basokoza imisatsi cyangwa aho azagura imyenda, rwose uwo niyumve ko nta kizamini bazabazamo imyenda."
Yongeyeho ko nta mwarimu ikwiye kwica akazi kubera telefone kuko bagira amasaha menshi yo kuruhuka.
Umwarimu witwa Hirwa Frederic, we avuga ko bidakwiye ko umwarimu abuzwa gukoresha telefone mu kazi n'ubwo hari abazikoresha mu bihe bidakwiye.
Yagize ati " Numva umwarimu ubifite mu nshingano adaakwiye gukoresha telefone keretse ari akazi ari kuyikorereshaho naho ibyo kutazikoresha numva bidakwiye kubera ko iwayikoresheje neza imufasha mu kwongera ubumenyi kandi n'abana bakaba basigaye bazikoresha."
Umuyobozi w'Ikigo cya EP Kamuhoza, Nkomeza Alex, we avuga ko. ta mwarimu ukwiye gukoresha tefone mu kazi ndetse aksnashimangira ko zabaye nk'Ikiyobyabwenge kuri bo


Kinyarwanda
English
Swahili









