William Mel Togui yahaye rugari abamunenga cyane
Rutahizamu w'umunya-Cote D'Ivoire, William Mel Togui, ntabwo atewe ubwoba n'abamunenga kubera kudatsinda ibitego nkuko byari bitezwe.
Mu mpeshyi ya 2025, nibwo APR FC yasinyishije rutahizamu w'umunya-Cote D'Ivoire, William Mel Togui, imwongeye mu bakinnyi bandi ifite bataha izamu mu buryo bwo kuzamura umubare w'ibitego ndetse no gukomeza ikipe muri rusange.
Uyu rutahizamu nyuma yo kwinjira muri APR FC, ntabwo yigeze agaragaza urwego ruri hejuru kuko kugeza ubu ntabwo abafana baramwishimira bijyanye n'ibyo bari bamwitezeho cyane mu gutsinda ibitego byinshi. Kugeza ubu William Mel Togui amaze gutsinda ibitego 3 muri Shampiyona y'u Rwanda mu mikino 11 imaze gukinwa.
Ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, William Mel Togui mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko mu gihe udafite imbaraga zo kwakira abakunenga ntabwo ukwiye guhabwa agaciro.
Yagize ati " Niba udafite imbaraga zo kwihanganira kunengwa, uba uri muto cyane ku buryo utakwiriye guhabwa agaciro."
Aya magambo ya William Mel Togui yatangaje, ni amagambo atangazwa n'umukinnyi ufite urwego rw'imitekerereze ruri hejuru kuko twagiye tubona abakinnyi benshi badakunda kuntegwa ndetse bamwe bakabigaragaza cyane.
Urugero rwiza ni Pavelh Ndzila, uheruka gutangaza ko amagambo akomeye nyuma yo kwicazwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 3-0. Uyu muzamu yavuze ko mu Rwanda ari ho hantu umukinnyi atsindwa bakavuga ko yariye ndetse yemeza ko ivangura ryishe umupira ku isi hose.
William Mel Togui akomeje imyitozo na APR FC aho barimo kwitegura umukino ifitanye na Gasogi United tariki 20 Ukuboza 2025. Ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya saa Kumi n'imwe z'umugoroba.
William Mel Togui nta bwoba afite bw'abamuntenga


Kinyarwanda
English
Swahili









