issa
Abarimo Kwizera Olivier batangiye umwiherero w'ikipe y'igihugu [AMASHUSHO]

Nov 12, 2025 - 22:07
 0

Umuzamu Kwizera Olivier ndetse n'abandi bakinnyi bakina hano mu Rwanda, batangiye umwiherero.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, guhera ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, nibwo abasore 25 bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi batangiye kuza mu mwiherero urimo kubera kuri Hotel ya FERWAFA iheruka kuzura.

Ni abasore bari bayobowe na Kwizera Olivier uri hano mu Rwanda nyuma yuko ubu nta kipe afite arimo gukinira ndetse kandi harimo abakinnyi nka Ishimwe Christian utaherukaga guhamagarwa ndetse n'abandi bakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, igiye gukora umwiherero w'iminsi itatu kuva kuri uyu wa Gatatu kugeza ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2025. Intego nyamukuru y'uyu mwiherero ni uwo kugerageza abakinnyi bakina hano mu Rwanda nyuma yuko umutoza Adel Amrouche yababonye mu makipe bakinamo ariko Kandi ashaka no kurebe uko bakitwara mu gihe arimo kubatoza.

Biravugwa ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina umukino wa gishuti na Al Hilal Omdurman ariko kugeza ubu ibiganiro biri kuba hagati ya FERWAFA n'iyi kipe ntabwo baragira aho bahuriza.

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ubu bacumbitse muri Hotel nshya ya FERWAFA, bazajya bakorera imyitozo ku kibuga kiri iruhande rwa Sitade Amahoro. Aba bakinnyi bazajya bakorera imyitozo ngororamubiri muri Hotel kuko irimo ibintu byose nyuma yo kuzura iri ku rwego rw'inyenyeri Enye.

Kwizera Olivier yagarutse mu ikipe y'igihugu 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373