Muhanga: Abana babangamiwe no gukubitwa nk'inka
Mu ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire de Nyakabanda riherereye mu Murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga, haravugwa ihohotera ryo gukubita abana rikozwe n'ushinzwe ikinyabupfura n'animateur.
Bamwe mu banyeshuri bo muri iki Kigo babwiye UKWELITIMES, ko bakubitwa ndetse bakanakingiranwa n'umuyobozi w'iri shuri banaziza ko ngo hari bamwe muri bo bafitanye umubano wihariye.
Ngo ibi bituma Prefete na animateur babakubita kugeza ubwo banananirwa no kwicara.
Bemeza ko bakubitwa bikarenzwa ingohe kandi hari n'umunyeshuri uherutse gukubitwa ndetse abayobozi b'icyo Kigo bamara kubona ko bikomeye bakamujyana mu biro byabo bakamuha amafaranga ibihumbi 2 byo kurya amandazi bakanamuha jeto yo kujya ajyana mu gikoni gusabiraho ibiryo, ibyo benshi muri bo bafata nk'uduhendabana.
Bashimangira ko uwo munyeshuri uherutse gukubitwa bikomeye n'abayobizi babo bamubujije gutabaza ndetse hari n'abana batatu baherutse gukubitwa cyane bashinjwa ko bagurishije matela zabo mu gihe bo bavuga ko bazibikije umuntu wo hanze y'ikigo ubuyobozi bwabo buzi ubwo bari bagiye mu biruhuko ariko bagaruka akababwira ko yazibwe.
Umwe yagize ati " Twazibikije umuntu ukorana n'ikigo tugarutse tuvuye mu biruhuko atubwira ko bazimwibye yanga kuzishyura ariko ndakubwiye ngo abayobozi bacu banze kubyemera baradukubita bigera n'aho tunanirwa no kwicara ku ntebe."
Yongeyeho ko byageze aho n'umubyeyi we abihanangiriza.
Ati " Nabibwiye mama arababwira ngo ntibongere kunkubita ntabikunda agiye kunzanira indi matela ahubwo bahita banyirukana ngo bazambeira igihe nzagarukira none ubu maze ibyumweru bibiri ndi mu rugo ntiga."
Undi munyeshuri yagize ati " Bababwiye ko matela zibwe noneho barahondagura babasaba ko bemera ko bazigurishije bamwe banga kubyemera babyanze barabirukana ku buryo harimo n'uwirukanwe na burundu."
Umubyeyi umwe yagize ati " Icyo kwibaza ese koko iri hohotera rizahagarara bigenze bite ? abana bakubitwa gutya n'inkuba zitagikubitwa koko bibaho?"
Umuyobozi wa Ecole Secondaire de Nyakabanda, we yabwiye UKWELITIMES ko ababyeyi n'abo bana babwiye kwegera ubuyobozi bw'ikigo ayoboye.
Ati " Hello! Ntashye bwije niriwe mpuze ndi mu bantu benshi ariko mubwire ababyeyi ko bavugana n' ubuyobozi bw' ishuri."

Kinyarwanda
English
Swahili








