issa
Impungenge ku burezi bw’abana bafite ubumuga buhenze

Nov 28, 2025 - 04:54
 0

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) yagaragaje ko nubwo Leta nta ko itagize mu kwita ku bafite ubumuga, hakiri ikibazo cy’ikiguzi gihanitse ku bigo by’amashuri byihariye kwigisha abafite ubumuga bukomeye.

Impamvu ni uko byose ari iby’abikorera ku buryo amafaranga bica ku gihembwe ari ababyeyi bake babasha kuyigondera bigatuma hari abatagerwaho n’uburezi.

Ibi byagarutsweho mu biganiro by’iminsi ibiri ku burezi budaheza byatangijwe i Kigali kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025.

Ni ibiganiro bibaye ku nshuro ya kabiri byateguwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’izindi nzego byitabirwa n’abo mu ngeri zinyuranye zijyanye n’uburezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yagaragaje ko ashima intambwe yatewe mu kwita ku bafite ubumuga by’umwihariko mu burezi aho bose bafite amahirwe angana yo kwiga.

Yanagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ikiguzi cy’uburezi kigoye kwigondera ku bana bafite ubumuga bukomeye busaba ko biga mu bigo byihariye kandi byose ubu bikaba ari iby’abikorera nta cya Leta kirimo.

Ati “Hari abana bafite ubumuga buremereye usanga bigorana ko bigana n’abandi bitewe n’imiterere y’amashuri dufite. Ni yo mpamvu hakiri amashuri atanga uburezi bwihariye. Ibyo bigo byigisha abo bana byose ni ibigo byigenga. Hari ibyo MINEDUC ibifasha ariko amafaranga byaka ababyeyi ntibashobora kuyabona bigatuma hari abana batabasha kugera ku ishuri.”

Yakomeje agaragaza ko imiterere y’abafite ubumuga ituma hari abo bigora kwiga bataha, bakeneye ibigo biga babamo ariko ikiguzi kikaba ikibazo kuri benshi.

Ati “Nko ku bana bafite ikibazo cya Autisme hari ibigo bibigisha aho kimwe gica miliyoni 1 Frw ku gihembwe, icy’ibihumbi 700 Frw n’icyagabanyije ni ibihumbi 600 Frw. Ayo mafaranga ababyeyi bayabona ni mbarwa. Leta yabijyamo ntubiharirwe gusa abikorera noneho ibyo bigo bikabona ubushobozi ayo mafaranga y’ishuri akaba yagabanuka.”

Imibare ya NCPD yo muri Kamena uyu mwaka wa 2025 igaragaza ko 64,2% by’abana bafite ubumuga ari bo bonyine biga mu gihe abandi 35,8% bangana n’abana 17.302 batiga ku mpamvu zirimo imyumvire y’ababyeyi yabo ikiri hasi n’izindi zitandukanye.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko ababyeyi ari bo ba mbere bafite inshingano y’ibanze yo kohereza abana bafite ubumuga nk’abandi.

Yavuze ko hari na gahunda iri gutegurwa yo gushaka abarimu bihariye bazafasha gukurikirana abana bafite ubumuga bwo mu mutwe butuma badakurikira nk’abandi kuko abahari badahagije.

Yongeyeho ko mu rwego rwo kuzamura uburezi bw’abo bana, mu myaka itarenze ine iri imbere muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali hazaba huzuye ikigo cy’ishuri cy’icyitegererezo kizajya kigiramo abana bafite ubumuga bukabije kandi kirimo ibikoresho byose bakenera.

Ati “Ni amashuri ya Leta nta kiguzi kindi bazajya basabwa uretse ibijyanye gusa n’amafunguro afatirwa ku ishuri. Hazajyamo ibikoresho bijyanye na buri bumuga kandi bibe birimo abarimu n’abandi bantu bafasha mu kumenya neza icyo buri mwana akeneye ku buryo andi mashuri abyigiraho.”

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 2022 rigaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu kuzamura bafite ubumuga.

Nov 28, 2025 - 09:20