Abiga mu mashuri yisumbuye bagiye kujya biga ibijyanye n'ubwenge buhangano (AI)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, mu mashuri yisumbuye n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro hazatangira kwigishwa amasomo yerekeye ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, buzwi nka 'Artificial Intelligence' (AI), mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no gutanga ubumenyi bujyanye n’igihe tugezemo.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko iri koranabuhanga rigezweho rizafasha abanyeshuri kumenya no gusobanukirwa uburyo AI ikora, bityo bikabategurira gukomeza mu byiciro byo hejuru nk’amasomo yo muri kaminuza bafite aho bahera. Yasobanuye ko abanyeshuri bamenyereye AI bakiri bato bazabasha kuyikurikirana neza igihe bazaba bageze mu mashuri makuru.
Yagize ati "Dukwiye gutangirira hasi twigisha abana bacu uburyo ubwenge buhangano bukora, n’uko bwifashishwa, kugira ngo natwe mu Rwanda tugendane n’iterambere ry’Isi, tudatakaje amahirwe yo y'ubuhanga bugezweho."
Ku bijyanye n’impungenge z’abantu bumva ko AI ishobora guteza igihombo ku kazi gakorwa n’abantu, Minisitiri Nsengimana yahumurije abanyarwanda abizeza ko iri koranabuhanga ritagamije gutwara imirimo, ahubwo rizazana indi mishya myinshi. Yatanze ingero z’uko n’indi mihindagurikire yateje ubwoba mu bihe byashize, ariko ikarangira yongereye amahirwe ku baturage aho kuyabambura.
Yagize ati "N’ubwo hari imirimo ishobora guhinduka cyangwa gusimburwa, hazahangwa indi myinshi ijyanye n’iryo koranabuhanga. Ibi ni nk’uko byagenze mu gihe hatangiraga gukoreshwa imashini zisimbura akazi k’intoki. Benshi babifashe nk’iherezo, ariko ntibyabujije Isi gutera imbere no guhanga indi mirimo."
Minisitiri w’Uburezi kandi yatangaje ko hagiye kuvugururwa imyigishirize y’amasomo ya Siyansi, hibandwa ku kuyahuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no kuzamura ireme ryayo. Ibi na byo bizatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Minisitiri w'uburezi Joseph Nsengimana
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye kujya biga ibijyanye n'ubwenge buhangano (AI)


Kinyarwanda
English
Swahili









