issa
UR Huye: Abanyeshuri bashya basabwe gukoresha ubumenyi bwabo mu kubaka igihugu

Nov 7, 2025 - 15:41
 0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hasorejwe gahunda y’ibyumweru bibiri bizwi nka Induction weeks bifasha abanyeshuri kumenyera imyigishirize ndetse n’imibereho y’ubuzima bwa Kaminuza aho bigishijwe indangagaciro na kirazira.

Ni igikorwa cyasorejwe ku mugaragaro kuri stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kitabirwa n’abanyeshuri, abarezi ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta aho umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yasabye abo banyeshuri bashya kwita ku masomo yabo, no gutanga umusanzu mu bikorwa byubaka Igihugu, bakoresheje ubumenyi n’indangagaciro batorejwe muri ibyo byumweru bibiri bamaze muri icyo gikorwa cyo kumenyerezwa.

Yagize ati" Banyeshuri mbaraga z’ejo ni byiza cyane kuba mwaratsindiye kuza kwiga muri ino Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ariko icyo nabasaba ni ukwirinda ingeso mbi ahubwo mugashyira umutima n’imbaraga ku masomo yanyu".

Bamwe mu banyeshuri basoje bino byumweru bibiri mu kanyamuneza ku maso babwiye Ukwelitimes ko ibyo byumweru bibiri byabafashije cyane mu kumenya indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda wese, ndetse ko benshi bungukiyemo ubumenyi bw’uko umuntu akwiye kwitwara.

Ishimwe Jerome umwe mu banyeshuri yavuze ko "ibi byumweru bibiri mbyigiyemo byinshi cyane ariko by’umwihariko nigiyemo uko imyigire ya Kaminuza iteye kubera ko nge nari menyereye imyigishirize yo muri secondary ikindi kandi nuko nabashije no gusobanukirwa neza indangagaciro na kirazira bikwiye kuranga umuntu wese".

Uwase Clarisse, nawe wari muri abo banyeshuri ati “Nange byamfashije cyane kumenya neza uko ubuzima bwa Kaminuza buteye, menyeramo uburyo ngomba kwitwara nk’umwana w’umukobwa, bityo bizamfasha kwirinda ibishuko ahubwo ngashyira imbere amasomo yange kuko twigiyemo indangagaciro na kirazira bizatufasha kwifatira imyanzuro nk’abantu bakuru".

Aba banyeshuri barenga ibihumbi 7 basoje gahunda y’ibyumweru bibiri biyongereye ku bandi bari basanzwe biga muri ino Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bagera ku bihumbi 13 ni mu gihe kandi biteganyijwe ko abasoje iyo gahunda bagomba guhita bakomeza amasomo bisanzwe.

Nov 7, 2025 - 17:36