Karongi: Ubuyobozi bw'Ishuri ribanza buravugwaho kwikoreza abana ingiga z'ibiti
Abatuye mu Murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi baranenga ubuyobozi bw'Ishuri ribanza rya Rucura, ryikoreza abana ingiga z'ibiti zivamo inkwi zikoreshwa batekera abanyeshuri. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ibi bidakwiye ndetse bagiye gukurikiranira icyo kibazo.
Abo bana biga ku ishuri ribanza rya Rucura mu Mudugudu wa Musango Akagari ka Byogo mu Murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba, bavuga ko buri wa Gatatu nyuma ya Saa sita, boherezwa kujya kwikorera inkwi zo gutekesha mu gihe bakabaye barimo kwiga.
Abana baganiriye na TV1 bavuze ko buri wa Gatatu mu masaha ya nyuma ya Saa sita bajya kuzana inkwi bakura mu ishyamba bakazigeza mu kigo bigaho bakoze urugendo rufite intera y'ibirometero 6. Ni urugendo bakora mu gihe kitari munsi y'amasaha abiri mu kugenda no kugaruka, dore ko intera iri hagati y'ishuri naho bajya kuzana inkwi ari ibirometero 3.
Abaturage bavuga ko kuba ikigo cy'Ishuri ribanza rya Rucura cyohereza abana babo gutunda inkwi zo kubatekera bidindiza imyigire yabo ndetse bamwe muri bo bakavuga ko harimo no kubavunisha batarakura.
Umwe mu babyeyi yagize ati " Iyo umukoreye igiti ari mutoya nta magufwa afite uba ubona ko asubira inyuma, reba nka bariya ukuntu bameze. Ntureba ko atuye urutungu arimo kurushima. Ibyo byakagombye kuvugururwa bakajya bashaka amafaranga ya Leta abana bakajya biga, gutashya bakabireka."
Ubayehabazi Athanasie umuyobozi w'ishuri ribanza rya Rucura agaragaza ko bohereza abana gutunda inkwi bitewe n'amikoro make.
Yagize ati " Batugemurira ibiribwa, hanyuma abana bakazana amafaranga 975 ku gihembwe kubera ko ari yo Leta yemeje, hanyuma ayo mafaranga dukuramo ayo guhemba abatetsi, tukaguramo imboga, umunyu, ukaguramo amasabune yo koza amasahani n'amadishe."
Ubayehabazi Yakomeza ati" Ubwo rero ayo mafaranga ntabwo akwirwa ku buryo twabona amafaranga yo gukodesha imodoka ijya kuzana inkwi.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu avuga ko bidakwiye gutundisha umwana inkwi.
Ati" Uruhare ruturuka ku babyeyi rwakabaye ari rwo rubafasha kugira ngo izo nkwi ziboneke zinagere mu kigo imbere. Ngiye koherezayo SEO, banakurikirane by'umwihariko bamenye niba ibyo bintu bikorwa, kuko abana ntibakwiye kubura amasomo bagiye gutunda inkwi. Ni byiza ko dukwiye gutoza abana gukora ariko bigakorwa mu buryo bitabangamira amasomo."
Abana boherezwa kuzana inkwi, ni abiga mu myaka ya 4, 5 n' uwa 6 mu mashuri Abanza.


Kinyarwanda
English
Swahili









