issa
Sobanukirwa uko itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryagiye rivugururwa kuva ryashyirwaho muri 2003

Jun 20, 2025 - 19:44
 0

Itegekonshinga ry’U Rwanda niryo tegeko risumba ayandi mu gihugu rikaba ryaragiye rivugururwa mu bihe bitandukanye kubwimpamvu zinyuranye ,Muri iyi nkuru nifashishije igereranya (comparision) y’Itegekonshinga ryo muri 2003, ryo muri 2015 ndetse niryo muri 2023.

Mu mwaka wa 2003 itegeko Nshinga nibwo ryatowe nyuma yaho igihugu cyari kivuye mu butegetsi bw’inzibacyuho aho kuva Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yahagarikwaga na RPF-Inkotanyi nibwo leta yatangiye kuyoborwa mu buryo bw’inzibacyuho aho Pasiteri Bizimungu yari Perezida w’inzibacyuho naho Paul Kagame akaba yari visi Perezida w’inzibacyuho kugeza ubwo Pasiteri Bizimungu yeguraga ku mwanya wa perezida w’inzibacyuho  kuwa 13 werurwe mu mwaka wa 2000 guhera ubwo Paul kagame yahise amusimbura ku mwanya wa perezida kugeza mu matora yo muri 2003, ubwo habaga amatora bikarangira hatowe nka Perezida wa repubulika mu buryo budasubirwaho ku bwiganze bwamajwi ya 95.05%. 

Byagenze bite ngo itegeko Nshinga rya 2003 rivugururwe muri 2015

Mu ngingo ya 101 y’itegeko Nshinga ryo muri 2003 yavugaga ko Perezida wa repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi akongera gutorwa inshuro imwe kandi ko nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Hashingiwe ku ngingo ya 109 y'itegeko Nshinga rya 2003 iyi ngingo yavugaga ko abisabwe na Guverinoma kandi amaze guhabwa inama n’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida wa Repubulika ashobora gukoresha referendumu ku bibazo birebana n’inyungu rusange z’Igihugu, ku mushinga w’itegeko risanzwe, ku mushinga w’itegeko ngenga, cyangwa ku mushinga wo gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga atanyuranyije n’Itegeko Nshinga ariko afite ingaruka ku mikorere y’inzego za Leta. Mu mwaka wa 2015 binyuze mu matora ya kamarampaka (referendum) byemejwe ko itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2003 ryavugururwa kuko ryazitiraga Perezida wa Repubulika kuba yakwiyamariza indi manda aho manda yari yemerewe niri tegeko Nshinga zari kurangira muri 2017 ntabe yakongera kwiyamamaza.

Nkuko byasobanuwe haruguru itegeko Nshinga byarangiye rivuguruwe riha ububasha Perezida wa Repubulika kuba yakwiyamamaza akongera gutorwa nta nzitizi aho ingingo yari iya 101 yasobanuwe yahinduwe manda ikaba iy’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe. Ubwo ni ukuvuga ko manda ya kabiri ya Perezida wa Repubulika yari kurangira muri 2017 ntiyongere kwiyamamaza ariko nyuma yo kuvugurura itegeko Nshinga cyane cyane iyi ngingo ya 101, ingingo ya 172 y'itegeko nshinga ryo muri 2015 yavugaga ko Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

Igika cya gatatu cy'iyi ngingo gikomeza gisobanura ko hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri tegeko nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. (Ni ukuvuga ko perezida wa repubulika yongewe manda y’imyaka irindwi)

Iyi ngingo isoza ivuga ko ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’ iri tegeko nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo.

Itegeko nshinga ryo muri 2015 naryo ryaravuguruwe muri 2023

Mu ngingo z’ingenzi zatumye itegeko nshinga ryongera kuvugururwa muri 2023, ni izerekeranye n’amatora y’abadepite yari kuba mu mwaka wa 2023 yahujwe naya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2024 ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 175, Perezida wa Repubulika  bimaze kwemezwa n’inteko ishingamategeko imitwe yombi yasabye ko ingingo z’Itegeko Nshinga zerekeye amatora y’Abadepite zahindurwa kugira ngo ayo matora ahuzwe n’aya Perezida wa Repubulika, kubera ko hari ibyiza byinshi byo guhuza ayo matora yombi harimo kugabanya igihe cyakoreshwaga mu gutegura ayo matora yombi, no kugabanya ingengo y’imari yakoreshwaga muri ayo matora.

Jun 20, 2025 - 20:12