Icyo itegeko rivuga ku kwemera umwana
Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango riteganya kwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe ndetse no kwemera umwana nk’uvuka ku babyeyi bashyingiranywe
Kwemera umwana (Reconnaissance d’un enfant) ni igikorwa cy’ubushake, cy’umuntu ku giti cye cyo kwemera ko yagira uburenganzira n’inshingano ku mwana yabyaye
Kwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe
Ingingo ya 287 y’itegeko rigenga abantu n’umuryango ivuga ko nyina w’umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe ari uwamubyaye kandi bikandikwa mu gitabo cy’inyandiko z’amavuko cyangwa wabyemejwe n’urukiko naho se ni uwamwemeye ku giti cye cyangwa wabyemejwe n’urukiko.
Igihe cyo kwemera umwana n’aho bikorerwa
Ingingo ya 288 isobanura ko kwemera umwana ari igikorwa cy’ubushake kandi gikorwa n’umuntu ku giti cye bikorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere, akabikorera inyandiko kandi ko nta gihe ntarengwa kigira.
Umwana ushobora kwemerwa
Mu ngingo ya 289 havugwa umwana ushobora kwemerwa ko ari umwana uriho, umwana batwite ariko akavuka ari muzima, cyangwa umwana wapfuye iyo yasize abamukomokaho.
Umwana wemewe n’uwamubyaye afite uburenganzira n’inshingano bimwe n’iby’abana bakomoka ku bashyingiranywe
Kwemerwa k’umwana nk’uvuka ku babyeyi bashyingiranywe
Ingingo ya 295 ivuga ko umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe yemerwa nk’uwavutse ku bashyingiranywe iyo se na nyina bamwemeye mu gihe cyo gushyingirwa kwabo
Iya 296 kwemerwa k’umwana nk’uvuka ku babyeyi bashyingiranywe kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere by’aho ishyingirwa ryabereye cyangwa by’aho umwana yavukiye. Uko kwemerwa k’umwana kwandikwa mu nyandiko y’ivuka.
Uburenganzira n’inshingano by’umwana wemewe nk’uvuka ku babyeyi bashyingiranywe
Umwana wemewe nk’uvuka ku babyeyi bashyingiranywe agira uburenganzira n’inshingano bimwe nk’iby’umwana wavutse ku bashyingiranywe. Ingingo ya 298.


Kinyarwanda
English
Swahili









