Urukiko rwategetse ko Niyigaba Clement afungwa iminsi 30 y'agateganyo
Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwasomye umwanzuro w'urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyigaba Clement, rwanzura ko ibyagezweho bihagije kugirango akurikiranywe ari mu igororero.
Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwasomye umwanzuro w'urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyigaba Clement alias DC Clement. Ni icyemezo gifite paji 18 ku buryo umucamanza atigeze asoma byose ahubwo yavuze muri make.
DC Clement akurikiranyweho ibyaha bine:bine;Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta,Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi,Kurwanya ububasha bw’amategeko no Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Uko Urukiko rwabibonye
Urukiko rwavuze ko impamvu ituma ukekwaho ibyaha ari ibyagezweho mu iperereza. Urukiko rwavuze ko ukurikiranyweho icyaha bidasaba ko ibimenyetso byose biboneka.
Urukiko rero rwashingiye ku byo Niyigaba Clement yasakaje ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba yarabyiyemereye imbere y'Urukiko. Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha akurikiranweho. Yabwiwe gusenya arinangira. Ibyo rero Urukiko rusanga yararenze ku byo yategetswe n'ubuyobozi.
Niyigaba Clement n'abunganizi be bahakanye ko atasuzuguye amategeko nyamara Umuyobozi w'imyubakire mu murenge aba ahagarariye ubuyobozi.
Icyaha cyo Konona imodoka y'umurenge, Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye. Icyaha cyo gukubita abayobozi bo mu nzego za Leta, Urukiko rwashingiye ku batangabuhamya n'ibyo Niyigaba Clement yiyemereye kandi bigize icyaha. Izo mpamvu rero zirakomeye.
Urukiko rusanga Niyigaba Clement ibyaha akekwaho byarateje ingaruka. Urukiko rusanga agomba gukurikiranwa afunzwe by'agateganyo. Urukiko rwavuze ko afite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo.

Kinyarwanda
English
Swahili









