issa
Igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyazamutseho 7%

Apr 30, 2026 - 09:00
 0

Igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyazamutseho 7%, kirenga 126$, biba ubwa mbere bibayeho kuva mu mwaka wa 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026, nibwo iki giciro cyazamutse nyuma y’uko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitangaje ko kiganiriza Perezida Donald Trump ku ngamba nshya zishobora gufatirwa Iran nyuma yo kwanga  gufungura inzira ya Hormuz.

Axios yashyize hanze amakuru avuga ko itsinda riyoboye intambara ya Iran ku ruhande rwa Amerika ryaba ryateguye ibitero simusiga kuri iki gihugu, nyuma y’uko inzira y’ibiganiro ikomeje kuzamo amananiza.

Mu byo ibi bitero bigamije harimo gufungura inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo yari yatangaza kuri ibi bitero ishinjwa gutegura.

Aya makuru akimara kujya hanze igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahise kizamuka kigera kuri 126$ ku kagunguru. Mbere y’uko intambara yo muri Iran itangira akagunguru kamwe kaguraga arenga gato 70$. 

Apr 30, 2026 - 10:21