issa
Shema Fabrice ari mu bazitabira inama ya FIFA izabera muri Canada

Apr 29, 2026 - 11:32
 0

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buri mu mashyirahamwe 211 agize FIFA azitabira inama ya 76 ya FIFA (FIFA Congress) izabera i Vancouver muri Canada ku wa 30 Mata 2026.

Abayobozi ba FERWAFA bazitabira iyi nama bazaba bayobowe na Perezida wayo, Shema Ngoga Fabrice, ari kumwe na Visi Perezida wa mbere, Madamu Claudine Gasarabwe, ndetse n’Umunyamabanga uhoraho, Bonnie Mugabe.

Muri iyi nama, hitezwe gufatirwamo ibyemezo bikomeye bijyanye n’ahazaza h’umupira w’amaguru ku isi, birimo ingengo y’imari ya FIFA ndetse no gutoranya ibihugu bizakira amarushanwa atandukanye. Muri iyi nama biteganyijwe ko hazatoranywa abazakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031 na 2035.

Mu gihe hasigaye iminsi itarenze 50 ngo Igikombe cy’Isi gitangire muri Amerika y’Amajyaruguru, ibikorwa bitandukanye biri gukomeza gufata indi ntera i Vancouver.

Iyi nama kandi izatanga amahirwe yo gushimangira ubufatanye hagati y’amashyirahamwe agize impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ndetse no kugirana amasezerano y’imikoranire. Iyi ni inshuro ya kabiri Canada yakiriye iyi nama ya FIFA, nyuma y’iyabereye i Montréal mu 1976.

No photo description available.Bonnie Mugabe nawe azitabira iyi nama ya FIFA

FERWAFA yasobanuye impamvu yo kugabanya komisiyo zayo | IGIHEClaudine Gasarabwe nawe ari mu bazitabira inama ya FIFA

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373