issa
Natwe tuzaba twiteguye! Umutoza wa Kiyovu Sports yahaye ubutumw Rayon Sports

Aug 29, 2025 - 14:15
 0

Umurundi utoza Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya, yatangaje ko ubwo bazakina na Rayon Sports bazaba biteguye neza.

Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo Kiyovu Sports yakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kanama 2025, agaruka ku myiteguro y’ikipe ndetse naho ageze ayukaba. 

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yatangaje ko iyi kipe igeze kure yitegura shampiyona kuko abakinnyi bose yifuza bageze nko kuri 90% babamuha.

Yagize ati “ Ni Kiyovu Sports umuntu yavuga ko imyiteguro igeze kuri 90% ibona abakinnyi izakoresha, kuko nta bakinnyi benshi dusigaje kongeramo. Abakinnyi bose ubu bahari bo kwitegurana Shampiyona.”

Uyu mutoza yemeza ko abakinnyi afite kugeza ubu bahagije kuko ubwiza bw’abakinnyi bujyana n’ubushobozi ariko abo afite azabakoresha uko bameze kugira ngo azitware neza muri Shampiyona.

Haringingo Francis yatangaje kandi ko gusinyisha Pa Play mu buryo bwihuse, byari byararangiye kera ahubwo icyari gisigaye byari ibyangombwa gusa.

Yagize ati “ Hari hashize igihe kinini tuganira ariko atarabona ibyangombwa. Yabonye ‘Release letter’ hari byinshi twamaze kumvikana ndetse bigeze no ku musozo, nicyo cyatumye mubona ahise asinya vuba.”

Yakomeje agira ati “ Dusigaje undi mukinnyi umwe ukina nka myugariro, abandi bakinnyi n’aba dufite. Mu bindi bice tuzareba abo kongeramo tugeze mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.”

Haringingo kandi yakomoje ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona Kiyovu Sports ifitanye na Rayon Sports tariki 13 Nzeri 2025, yemeza ko bazitwara neza nubwo Rayon Sports irimo guhabwa amahirwe.

Yagize ati “ Gutangirira kuri ‘Derby’ ari umukino wa mbere, navuga ko ari ibintu bikomeye kandi biteye amatsiko. Rayon Sports ifite amahirwe imbere yacu kuko yakinnye imikino ya gishuti myinshi, ariko natwe tuzaba twiteguye.”  

Ku itariki 12 Nzeri 2025, nibwo Shampiyona y’u Rwanda izatangira hakinwa umukino uzahuza Gorilla FC na AS Muhanga saa cyenda kuri Kigali Pele.

Haringingo Francis Christian afite icyizere cyo kwitwara neza imbere ya Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Natwe tuzaba twiteguye! Umutoza wa Kiyovu Sports yahaye ubutumw Rayon Sports

Aug 29, 2025 - 14:15
Aug 29, 2025 - 14:19