Neymar yifatanyije na Vinicius Jr nyuma yo gukora ibidasanzwe
Nyuma y’igihe Neymar Junior nta gitego atsinda yagarutse neza atsindira Santos FC ibitego 2-1 ubwo yatsindaga Vasco da Gama mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona ya Brazil. Uyu musore yishimira igitego cya mbere yatsinze yabyinnye imbyino nk’iya Vinicius Junior wakorewe irondaruhu.
Nyuma y’umukino, uyu mukinnyi wahoze akinira FC Barcelona na Paris Saint-Germain yavuze ku bamunenga ndetse no ku gitutu kiriho ku bijyanye no kuba ashobora kuzagaruka mu ikipe y’Igihugu ya Brazil mu gikombe cy’Isi kizaba mu mpeshyi.
Yagize ati “Icyumweru gishize bavuze ko ndi umukinnyi mubi kurusha abandi ku isi. Uyu munsi natsinze ibitego bibiri, kandi ni cyo cy’ingenzi. Uko ni ko umupira w’amaguru umeze. Umunsi umwe bavuga ko nta cyo umaze cyangwa ko warangije gukina, bukeye bavuga ko ugomba kujya mu Gikombe cy’Isi.
Ndi kwitanga kandi ndi gukora cyane kugira ngo mbe meze neza kurushaho. Uyu ni umukino wa gatatu nkinnye uyu mwaka, kandi ni ubwa kabiri nkinnye iminota 90 yuzuye. Numvise imitsi ifashe dusoza umukino, ariko ni ibisanzwe muri uru rugendo.”
Neymar yabazwe mu ntangiriro za 2026, kandi aherutse kugaruka mu kibuga akinira Santos. Umutoza wa Brazil, Carlo Ancelotti, yavuze kenshi ko Neymar yazatekerezwaho mu bazatoranywa bajya mu Gikombe cy’Isi nibaramuka babonye ameze neza.
Nyuma yo gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 25, Neymar yishimiye iki gitego ajya ahatererwa koroneri acyishimira mu mbyino nk’iyo Vinícius Júnior yakoze atsinda ibitego mu mikino yombi ya UEFA Champions League aho Real Madrid yasezereraga Benfica.
Neymar agaruka kuri iyi mbyino, yagize ati “Iyo mbyino nakoze yari iya Vinicius Jr. Namubwiye ko ubwo yatsindaga igitego cye cya mbere muri Portugal, bamututse ndetse bakamukorera ivangura rishingiye ku ruhu n’ibindi, ndamubwira nti ‘uzatsinda igitego ukore ya mbyino; nanjye nintsinda nzayikora.’ Vini, ni iyawe.”
Vasco yaje kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko Neymar yongera gutsinda mu gice cya kabiri, bituma Santos isoza umukino iyoboye n’ibitego 2-1.
Ibi bitego bibiri ni byo bya mbere Neymar atsinze kuva mu Ukuboza 2025, ubwo yasozaga umwaka atsinda ibitego bibiri mu mukino Santos yakinnye na Juventude.


Kinyarwanda
English
Swahili









