Ibitaro bya Munini bizegurirwa Minisiteri y’Ingabo mu kunoza Serivisi bitanga
Ibitaro bya Munini biherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bizegurirwa Minisiteri y’Ingabo mu rwego rwo kwagura no kunoza serivisi bitanga.
Umuyobozi w’ibi bitaro, Lt Col (Rtd) Dr. Murengezi Valens, yatangarije IGIHE ko muri Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ubuzima yagiranye na Minisiteri y’Ingabo amasezerano yo kubyegurira ingabo z’u Rwanda.
Dr. Murengezi yagize ati “Birasa n’ibitaratangira nubwo bagiranye amasezerano. Ntabwo birashyirwa mu bikorwa ngo bavuge ngo bibaye ibya MINADEF neza ariko bagiranye amasezerano na MINISANTE ku itariki 10 Nyakanga umwaka ushize.”
Yasobanuye ko byari byarateganyijwe ko aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’ivugurura ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ryabaye mu Ukuboza 2025, bityo ko abakozi bategereje izo mpinduka.
Dr. Murengezi yasobanuye ko ibitaro bya Munini bizava ku by’akarere bihinduke ibyo ku rwego rwa kabiri bizajya binifashisha mu rwego rw’uburezi, kandi ko bizahindurirwa izina bihe “Munini Regional Military Hospital”.
Yasobanuye ko iyo ibitaro bishyizwe ku rwego rwa kabiri, biba byemerewe kugira abaganga b’inzobere, bityo ko izi mpinduka zizagirira abatuye i Nyaruguru no mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange akamaro gakomeye.
Dr. Murengezi yavuze ko ibi bitaro nibishyirwa ku rundi rwego, mu gihe hazajya haboneka icyuho, abaganga b’inzobere bo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bazajya boherezwa ku Munini kugira ngo bahe serivisi abaharwariye.
Ati "Icyiza kiba gihari ni uko inzobere zose za Kanombe, nta biganiro, tugize icyuho bose baraza gukora. Noneho serivisi abaturage bafatira CHUB, abo twajyanaga i Kigali, CHUK, Ibitaro Bikuru bya Kanombe, wenda bamwe bakajya na Faisal, ibyinshi bizajya bikorerwa aha.”
Ibi bitaro byatangiye gukora mu 2008, bikaba biha serivisi abaturage 347.489 bo mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyaruguru, igakorana n’ibigo nderabuzima 16 n’amavuriro y’ibanze 22.


Kinyarwanda
English
Swahili









