Ahaririwe imitima n'impyiko by’Abatutsi i Rusizi hagiye gushyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwamaze gukora igishushanyombonera kirimo ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside n’ubusitani bwo kwibukiramo, bizashyirwa mu Gatandara, ahaririwe imitima y’Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyibanze ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agace ka Gatandara, kari hafi y’umupaka wa Rusizi i ndetse kakaba kabarizwa mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.
Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Interahamwe zahategeraga Abatutsi bashaka kwambukira kuri uwo mupaka ngo bahungire muri Congo.
Mu buhamya bw’abaharokokeye harimo ko bamwe mu Batutsi Interahamwe zahiciye zabakuyemo impyiko, imitima n’imyijima zirabyotsa zirabirya.
Ibi bituma aka gace kahagira ahantu hafite umwihariko ku bugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mururu, Muhirwa Innocent, mu kiganiro yigeze kugira na IGIHE, yavuze ko mu Batutsi yibuka baririwe n’Interahamwe mu Gatandara harimo Gapfumu, Sibomana Benoit, Nkata Bernard, umucuruzi witwaga Gatashya Ananias, n’umukozi wa Perefegitura witwaga Gaperi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko aka Karere kakoze igishushanyombonera cy’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, ubusitani bwo kwibukiramo bizashyirwa mu Gatandara.
Yagize ati “Igishushanyombonera cyarakozwe, kinemezwa n’inzego zibishinzwe”.
Gatandara igice kimwe n’ubutaka bwa Leta ikindi gice ni ubutaka bw’umuturage burimo n’inzu ifite igice cyarimo icyokezo cyokerezwagamo ingingo z’Abatutsi.
Sindayiheba yavuze ko hakurikijwe gahunda yo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange, ugomba kwimurwa akabonerwa icumbi.
Ati “Hariya hari kariya kazu kakaba amateka n’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside hanyuma rero na buriya butaka buhari bwa Leta hagakorwa mu buryo butuma uhanyuze wese amenya ko mu Gatandara hakorewe Jenoside y’umwihariko, y’indengakamere ndetse ko nyuma yo kwica Abatutsi basubiraga inyuma bakababaga, imibiri yabo bakayotsa bakayirya”.
Gusa muri aka gace ka Gatandara siho honyine Iterahamwe zishe Abatutsi zikabakuramo ingingo zikazotsa zikabarya kubera ko byanabaye ahitwa i Nyarubuye no mu Mayaga ya Ntongwe na Mugina mu Karere ka Ruhango.

Kinyarwanda
English
Swahili









