issa
Abanyarwanda batuye i Brazzaville bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Apr 9, 2026 - 09:23
 0

Abanyarwanda batuye muri Congo Brazzaville ku wa 8 Mata 2026, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagaruka ku mateka yayo banashimangira inshingano za buri umwe mu gukomeza kubaka ejo hazaza heza hatarangwa n’urwango.

Ni umuhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Congo ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, ubera ku rwibutso rwa Mémorial Pierre Savorgnan de Brazza, witabirwa n’abarenga 350 barimo abayobozi batandukanye, abadipolomate, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, ibigo byigenga n’inshuti z’u Rwanda.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Guverinoma ya Congo yari ihagarariwe na Minisitiri ushinzwe kugenzura ibikorwa bya Leta, guteza imbere ireme rya serivisi za Leta no kurwanya ruswa n’akarengane, Gilbert Mokoki, yibukije abari aho ko Jenoside itari ikintu kigwirirana, ahubwo itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa.

Ni igikorwa cyatangijwe n’umunota wo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, gikurikirwa no gucana urumuri rw’icyizere. Urumuri rwacanywe n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Parfait Busabizwa, yashimiye abitabiriye iki gikorwa anabibutsa ko kwibuka ari inzira nziza yo guha agaciro abazize Jenoside, igaha ihumure abarokotse ndetse ikanashimira abagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Parfait Busabizwa yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe mu mugambi wihariye wari ushingiye cyane ku rwango n’amacakubiri. Asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gusakaza amagambo yuzuye urwango n’amacakubiri mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Umuyobozi wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri iki gikorwa, Gon Myers, wavuze mu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango António Guterres, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko hakiri imbogamizi zikigaragara cyane mu karere.

Yavuze ko imitwe yitwaje intwaro nka FDLR igikomeje gukwirakwiza urwango no guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahakomeje gukorerwa ibikorwa byibasira Abatutsi n’Abanyamulenge.

Yasabye amahanga gukomeza kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, anasaba amahanga kudahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bindi bikorwa byaranze iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 muri Congo Brazzaville ni ukwerekana filime mbarankuru igaragaza amateka mabi u Rwanda rwaciyemo.

Abitabiriye iki gikorwa basoje basaba amahanga gukomeza gufatanya mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose ku isi.

Apr 9, 2026 - 10:53