issa
Gisagara: Impanuka ya Howo yahitanye abana babiri

Nov 22, 2025 - 14:01
 0

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari itwaye umucanga yagonze inzu yarimo abana bane na nyina ubabyara, abana babiri muri bo bahita bitaba Imana abandi barakomereka

Amakuru agera kuri UKWELITIMES , yemeza ko iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Gasagara,Akagari ka Gasagara,Umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara. 

Abaturage bahatuye bavuze ko iyo mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025. 

Bavuga ko iyi kamyo mu bwoko bwa HOWO yarenze umuhanda ihita igonga inzu y’umuturage yarimo umuryango ugizwe n’umubyeyi n’abana be bane maze abana babiri muri bo bahita bitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yavuze ko Polisi yahise yihutira kujyayo, abakomeretse bahita bajyanwa kwa muganga ndetse imirambo yaba nyakwigendera yo ijyanwa gukorerwa isuzuma,umushoferi wari uyitwaye atabwa muri yombi. 

Ati “ Polisi yatangiye iperereza kugira ngo harebwe icyateye iyo mpanuka by’umwihariko, n’ubwo bigaragara ko yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”  

Umakuru agera kuri UKWELITIMES, abana babiri bapfuye ari  abakobwa, barimo uwari ufite imyaka 11n’undi wari ufite imyaka 6 y’amavuko. 

Polisi yihanganishije umuryango wabuze ababo kandi ikomeza kuwufata mu mugongo.