issa
Nyagatare: Bari mu byishimo nyuma yo kubakirwa isoko rya miliyoni 143 Frw

Nov 22, 2025 - 13:24
 0

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bishimiye ko bubakiwe isoko kubera ko kujya ribarinda imvura n’izuba byari bimaze igihe byarabazengereje.

Abaturage basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi mu mudugudu wa Mirama bemeza ko bagorwaga cyane no gukorera mu isoko ritubakiye.
Bhamya ko iyo imvura yagwaga batakoraga ndetse no mu gihe cy’izuba ryabicaga cyane kuko isk ryabo ritari risakaye.

Uwitwa Kanakuze Adela yagize ati “Twishimiye iri soko ryiza ryuzuye mu mudugudu wacu kuko rigiye kutubera igisubizo gikomeye ku mikorere yacu.Ubusanzwe imikorere  yatugoraga cyane.Mu gihe cy’imvura twanyagirwaga cyangwa tukanura tukajya gushaka aho twugama.

Yakomeje agia ati “Ubu tugiye kujya ducururiza ahasakaye imvura  cyangwa izuba ntibizatubuza gukora.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iri soko ryubatswe rigiye guhindura byinshi birimo imikorere y’abarema isoko ariko rikabafasha mu gutuma santere ya Mirama  irushaho kugira isura nziza no kugira abantu benshi bahagenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko kubaka isoko bigamije gutuma abaturage biteza imbere kandi bakihatira gukora cyane.
Yagize ati: “Icya mbere igikorwa nk’iki kiba gituma santere ikura kandi ikagira isura nziza.Turi kwita ku masantere akikuje umujyi mu rwego rwo kwagura ibikorwa no gukiza umujyi nk’umwe mu mijyi kunganira Kigali. 

Ibikorwa remezo nk’ibi rero abaturage basabwa kubikoresha bakabibyaza umusaruro bakiteza imbere ari nako bateza imbere akarere n’igihugu muri rusange”.