issa
Umunyamategeko wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Yaburiye Nigeria Kwirinda Ibihano bya Perezida Trump

Nov 9, 2025 - 09:48
 0

Umunyamategeko wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Riley Moore, uri kuyobora iperereza ku birego by'abantu bari gushinjwa guhohotera no gukorera ubwicanyi abakirisitu muri Nigeria, yaburiye Guverinoma ya Nigeria guhagarika abwo bwicanyi no guhagarika abo bantu bakomeje kwica no guhohotera abakirisitu nk’uko Perezida Trump yabibasabye hagamijwe kwirinda ingaruka mbi z’ibihano icyo gihugu gishobora gufatirwa n'Amerika.

Ibi uyu munyamategeko Riley yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo ubwo yari mu kiganiro na bimwe mu binyamakuru byo muri Nigeria aho yavuze ko Trump afite gahunda yo guhagarika icyo kibazo cy’ubwicanyi bukomeje gukorerwa inzira karengane zizira ukwemera kwabo anasaba ko Leta ya Nigeria yakorana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo bwa hafi kugira ngo ubwo bwicanyi bukorerwa abakirisitu bucibwe burundu.

Yagize ati “Trump afite gahunda yo kurangiza iki kibazo cy’ubwicanyi burimo kwibasira abakirisitu muri iki gihugu ubu igikenewe n’uko Leta ya Nigeria yakorana bya hafi na Amerika hagamijwe gufatira ingamba abo baziza abandi ukwemera kwabo.”

Uyu munyamategeko wa Amerika yavuze ko Perezida Trump yamaze gushyira Nigeria ku rutonde rw’ibihugu bigomba gufatirwa ibihano mu gihe hatabayeho ubufatanye hagati ya Leta ya Amerika ndetse na Nigeria mu rwego rwo gukemura icyo kibazo cy’ubwicanyi bushingiye ku madini.

Nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Nigeria ni uko Guverinoma y’icyo gihugu yahakaniye kure ibyo ishinjwa bivugwa ko abakirisitu bakomeje kwicwa bazizwa ukwemera kwabo, ivuga ko ubwo bwicanyi bwari bwatangiye koko ariko buza guhagarikwa bidasubirwaho ahubwo ko ubu ibibazo byugarije icyo gihugu ari iby’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Amakuru akomeje gutangazwa n’inzego zitandukanye z’uburenganzira bwa muntu ku isi avuga ko mu bice bimwe na bimwe byo muri icyo gihugu cya Nigeria hakomeje guterwa ibitero mu baturage bicwa bazizwa ukwemera kwabo uretse ko Leta y’icyo gihugu yo ikomeje gutangaza ko icyo kibazo cyakemutse.

Kugeza ubu abanyapolitiki batandukanye ku isi bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo nka X bavuga ko kudahuza hagati ya Amerika na Nigeria bishobora kurangira Nigeria ifatiwe ibihano bikomeye mu gihe Amerika izaba yiyemeje gukurikirana icyo kibazo cy’ubwicanyi kuva ku ntangiriro kugeza gikemutse.

Nov 9, 2025 - 12:57