Kayonza: Hagiye gutangizwa ikigo gitunganyirizwamo intanga zo gutera ihene
Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza ikigo cy’icyitegererezo kizatunganyirizwamo intanga zo gutera ihene mu rwego rwo kuvugurura icyororo no kongera umusaruro w’inyama zazo.
Biteganyijwe iki kigo kizubakwa muri gahunda y’umushinga PRISM, ufasha abaturage kwiteza imbere, binyuze mu kubaha amatungo magufi no kubaka ibikorwaremezo birimo amasoko y'amatungo n'detse n'amavuriro n'amabagiro.
Iki kigo kizubakwa binyuze mu wa PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD.
Uyu mushinga wari umaze imyaka hafi itandatu ukorera mu turere 15, aho wari waratangiranye na miliyoni 45$ ariko Leta y’u Rwanda igiye kuwongerera indi myaka itatu, unahabwe miliyoni 25$ kugira ngo ukomeze ufashe abaturage kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Umushinga PRISM ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Nshokeyinka Joseph, yameje ko hari ikigo cy’icyitegererezo bashaka kubaka gikorerwamo ibikorwa byo kuvugurura icyororo ku hene kugira ngo zitange inyama nyinshi.
Ati “Ni gahunda ikiri kunozwa kuko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iracyakorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo banoze ibijyanye n’amasezerano ariko umushinga wamaze kwemezwa. Nibigenda neza mu ngengo y’imari y’umwaka utaha umushinga uzahita utangira.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, we yabwiye IGIHE, ko kuvugurura icyororo cy’ihene bisanzwe bikorwa hifashishijwe uburyo bwo kubangurira, aho umworozi agura cyangwa akorora isekurume akaba ari yo ibangurira inyagazi.
Yavuze ko ubwo buryo bwa gakondo bugira imbogamizi zirimo gukoresha isekurume zitizewe mu bwiza no mu buzima, kudindiza ikwirakwizwa ry’icyororo cyiza, gukwirakwiza indwara n’ibindi.
Yagize ati “Binyuze mu mushinga wa PRISM, Leta iteganya gushyiraho gahunda yo gutera intanga ihene, aho hazubakwa ikigo gikora intanga z’ihene, kikororerwamo ihene z’icyororo cyiza, ndetse kigakorana n’aborozi b’ihene mu gihugu cyose. Iki kigo kizubakwa mu Karere ka Kayonza, ahasanzwe hororerwa ihene nyinshi.’’
Minisitiri Dr. Uwituze yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubworozi bw’ihene mu buryo bwa kijyambere.
Yavuze ko muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere, Leta ishyize imbere ubuhinzi n’ubworozi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, bigamije kongera umusaruro, kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no kongera inyungu z’abaturage.
Ati “Gutera intanga z’ihene [...] bigabanya igihe byatwaraga ngo umusaruro wiyongere, bityo bigashyigikira intego za NST2 zo kongera umusaruro no guteza imbere imibereho y’aborozi.’’
U Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w’inyama byibuze ku kigero cya 20% ukava kuri toni 217.556 mu 2025/2026 kugeza ku 247.223 mu 2028/2029.
Byitezwe ko umusaruro w’inyama z’inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 mu 2025/2026 ugeze ku bihumbi 86 mu 2028/2029, inyama z’ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz’intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.


Kinyarwanda
English
Swahili









