Nyakabanda: Batunguwe no gusanga uwo bari bamaze iminsi itatu batabona yarapfiriye mu nzu
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kamwiza mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge batunguwe no gusanga umugabo witwa Ndizeye Aime, bari bamaze iminsi igera kuri itatu badaca iryera yarapfiriye mu nzu yabagamo.
Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kamena 2026.
Umwe mu baturage ndetse wari inshuti ya nyakwigendera yabwiye UKWELITIMES, ko yasanze umubiri we watangiye kwangirika.
Yavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya kumureba iwe nyuma y'uko yari amaze iminsi itatu atamubona mu gihe batamaraga umunsi batavuganye kuri telefone.
Ati " Ntabwo yamaraga umunsi tutavuganye rero nyuma yo kumara iminsi tutavugana nta namubona nagiye iwe ndafungura nsanga yarapfuye."
Yakomeje agira ati " Urebye amaze nk'iminsi itatu apfuye kubera ko yatangiye kubyimba."
Amakuru avuga ko uyu mugabo yibanaga ndetse yari yaratandukanye n'umugore we.
Ubwo twakoraga iyi nkuru imodoka itwara umurambo yari itaragera aho nyakwigendera yapfiriye.
Nyakwigendera yasanzwe amaze igihe yarapfiriye mu nzu ye

Kinyarwanda
English
Swahili








