issa
Gatsata: Yarwaniye mu nzira n'uwamuteye inda rubura gica

May 21, 2025 - 19:42
 0

Umugore wo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru, yahuriye mu nzira n'umusore wamuteye inda bararwana rubura gica, nyuma y'uko yari amaze igihe kinini atamuca iryera.

Ibi byabereye mu Gatsata mu Karere ka Gasabo, ahagana saa munani n'igice z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu mukobwa yahuye n'umusore w'umunyonzi wamuteye inda ubwo yari ageze mu Gatsata hafi y'ikiraro cya Nyabugogo ndetse yananiwe kumushira kubera ko baherukana ubwo yamubwiraga ko atwite.

Uyu mukobwa wari uhetse umwana akibona uyo musore babyaranye, yahise amufata mu mashati amukubita igipfunsi ari nako atabaza abahisi n'abagenzi avuga ko yamuhohoteye amutera inda ahita ahungira mu Mujyi wa Kigali.

Aganira na UKWELITIMES, uyu mugore bamwe bitaga Chantal, yavuze ko yanze kurega uyu musore wamuteye inda afite imyaka 18 kuko yari yaramwijeje ko azajya amufasha kurera umwana.

Ati " Nkisama narabimubwiye arabwira ngo nta kibazo nzabyare azamfasha ngo na nyuma yaho tuzajya ku Murenge ariko igitangaje nyuma naramubuze ahantu hose ubu nibwo mubonye nyuma y'imyaka ibiri anteye inda."

Yangeyeho ko yifuza ko uyu musore wamuteye inda bajyana i Rulindo aho bavuka kugirango ari ho ikibazo cyabo gikemurirwa.

Ati "Ndava kuri irigare rye ari uko tujyanye. Icyiza n'uko umwana we muhetse noneho ndebe uko yongera kuncika."

Uyu munyonzi witwa Habimana Vianney, we avuga ko atahunze ahubwo yaje mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo ashake icyatunga umwana wabo.

Yagize ati "Sinamuhunze ahubwo ni bya bindi byo kuza mu mujyi kugirango ubone ibizatunga umwana. Ubuse iyo muguma imbere nibwo yari kubona indezo?"

Nyuma y'uko uyu musore aboneye ko ashobora gufungwa bitewe n'abantu benshi bari bashungereye, yahise yumvikana n'uwo mukobwa bajyana kuri Banki y'abaturage Nyabugogo, amuha ibihumbi 50frw byo kuba ari kwifashisha arera umwana ndetse anamwizeza ko batazongera kuburana.

Yari yanze kuva ku igare ry'uwamuteye inda

May 21, 2025 - 19:43