
Abagera kuri 80% bafashwe na kanseri y'ibere iyo bisuzumishije kare barakira-Minisante
Minisiteri y’ubuzima itangaza ko mu gihe kanseri y’ibere yisuzumishijwe kare amahirwe y’uko yakira aba ari 80%.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana aho yavuze ko kanseri y’ibere ari yo yoroshye mu kuyisuzuma no kuyivura, ku mahirwe ya 80% yo kuyikira.
Ku rwego rw’isi, kanseri y’ibere ni yo iza ku isonga mu zihitana abagore kuko ikigereranyo cyatanzwe muri 2022, cyagaragaje ko mu bagera kuri miliyoni 2.3 bayirwaye hanyuma abagera kuri miliyoni 1.7 bakayikira.
Icyakora abahanga mu buvuzi bwa kanseri bemeza ko kanseri y’ibere ari yo iza ku isonga mu zihitana umubare munini w’abagore, nyamara ari yo yoroshye inahendutse haba mu kuyisuzumwa no kuyivura igakira.
Mu kiganiro cyahuje inzobere z’abaganga n’abahanga mu guhangana na kanseri y’ibere ku rwego rw’isi, bagaragaje ko nihatagira igikorwa muri Afurika umubare w’abayirwara ushobora kuzikuba kabiri mu myaka 20 iri imbere.
Umuyobozi w’inama ishinzwe kurwanya kanseri y’ibere, Soraya Mellali avuga ko ubufatanye mu bukangurambaga n’ubufatanye mu buvuzi bwayo ari byo bizafasha isi kurengera ubuzima bwa benshi yahitanaga.