Ariel Wayz yavuze irengero ry'ibitaramo bye na Juno Kizigenza i Burayi

Mar 5, 2025 - 09:01
 0

Umuhanzikazi Ariel Wayz yavuze uko byagenze kugira ngo ibitaramo we na Juno Kizigenza bateguje i Burayi bimaze imyaka ibiri byaraburiwe irengero.

Mu kiganiro  Ariel Wayz yagiranye n’itangazamkuru kuri uyu wa 04 Werurwe 2025 cyagarukaga kuri album ye ya mbere yise ‘Hear to Stay’ ateganya gushyira hanze tariki 08 Werurwe 2025 yagarutse kuri ibi bitaramo.

Ariel Wayz yavuze ko idindira ry’ibi bitaramo byatewe n’impamvu nyinshi zirimo  imitegurire mibi y’abari babatumiye kuko hari ibyo batujuje.

Nubwo bimeze gutya, yijejeje abakunzi be ko bitarangiye burundu kuko uko byagenda kose bigomba kuzaba.

Ati “Ikintu cyabayeho ni imitegurire mibi y’abari badutumiye, hari ibyo batari bujuje. Nange mbabazwa nuko kitaraba gusa ntabwo bigomba kurangira gutya, tugomba kuzabikora.”

Byari biteganyijwe ko ibi bitaramo byari gutangira tariki 06 Ukwakira 2023 bigatangirira mu Budage bigakomereza mu bindi bihugu birimo Ubutaliyani, Sweden, UK n'ahandi.

Ariel Wayz yatangaje ko nawe yababajwe nuko ibitaramo bitabaye, ariko ko bigomba kuzaba

Mar 5, 2025 - 09:04

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.