Trump ntazitabira inama ya ‘G20’ kubera ibibazo afitanye na Afurika y’Epfo
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko atazitabira inama ya ‘G20’ izabera muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo afitanye n’iki gihugu.
Iyi nama y’ibihugu bikize ku Isi biri mu Ihuriro ryiswe G20 biteganyijwe ko izatangira kuva ku wa 22-23 Ugushyingo 2025 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ndetse ikaba itegerejwemo abayobozi b’ibihugu nk’u Budage, Canada, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Bushinwa.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gisanzwe ari umunyamuryango wa G20, ariko Perezida Donald Trump yatangaje ko atazitabira iyi nama kubera ibibazo afite kuri Afurika y’Epfo.
Yagize ati “Ndatekereza ko nshobora kohereza undi muntu kubera ko nagiranye ibibazo byinshi na Afurika y’Epfo. Bafite politike mbi, abantu benshi bari kwicwa. Nabyishimira (Kujyayo) ariko ntabwo ntekereza ko nzabibasha.”
Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi ntarebana neza na Afurika y’Epfo aho ashinja ubutegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa guhohotera abaturage b’abazungu, bakamburwa ubutaka bwabo, abandi bakicwa.
Ibi byageze aho Trump avuga ko bakorerwa Jenoside, afata icyemezo cyo guha ubuhungiro aba baturage ba Afurika y’Epfo babyifuza.
Muri Gicurasi 2025 Perezida Ramaphosa yagiriye uruzinduko i Washington DC agirana ibiganiro na Trump, gusa bisa n’aho nta musaruro byatanze kuko Trump agishikamye ku cyemezo cyo kutazitabira inama ya G20.


Kinyarwanda
English
Swahili









