Ari muri Coma: Uburwayi bukomeye bwa Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Burundi
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko General Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, ari mu bihe bikomeye by’ubuzima nyuma yo kujya muri Coma.
Amakuru yizewe aturuka i Bujumbura avuga ko Bunyoni yajyanywe mu bitaro bikuru bya Gitega, nyuma y’iminsi itanu avanywe muri gereza yari afungiwemo, aho yari amaze igihe afunzwe.
Biravugwa ko ubwo yajyanwaga kwa muganga, yari atakibasha kuvuga, kumva ndetse no kubona, ibintu byahise bitera impungenge zikomeye ku buzima bwe.
Uwo wahoze ari umuyobozi ukomeye mu nzego z’umutekano no mu buyobozi bukuru bw’igihugu, yigeze kuba umwe mu bantu batinyitse cyane mu Burundi, cyane ubwo yari akiri mu gipolisi, aho yafashe imyanya ikomeye muri Polisi y’u Burundi (PNB) mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe mu 2020, umwanya yamazeho imyaka ibiri kugeza mu 2022.
Kuva yakurwa kuri uwo mwanya, ubuzima bwa Bunyoni bwagiye buhindura isura, dore ko nyuma yaho yaje gufungwa n’inzego z’umutekano z’u Burundi, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’ikoreshwa nabi ry’ububasha, ibikorwa bya politiki n’inyerezwa ry’amafaranga.
Kugeza ubu, Guverinoma y’u Burundi cyangwa ibitaro bya Gitega ntibiragira icyo bitangaza ku mugaragaro ku buzima bwa General Bunyoni, ariko amakuru aturuka mu nzego z’imbere muri ibyo bitaro avuga ko ari muri koma ikomeye kandi atabasha kugenzura igice na kimwe cy’umubiri we.
General Alain-Guillaume Bunyoni azwi nk’umwe mu bantu b’ingenzi cyane mu butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi, ndetse yanagize uruhare rukomeye mu gucunga umutekano w’igihugu mu myaka ikomeye y’ibibazo bya politiki.
Ubu abaturage benshi n’abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bari gukurikiranira hafi amakuru ajyanye n’ubuzima bwa Bunyoni, bibaza niba koko azabasha kugarura ubuzima bwe cyangwa niba agiye kuba undi muyobozi ukomeye wishwe n’ibibazo by’ubuzima muri gereza.


Kinyarwanda
English
Swahili









