Kayonza: Abatunzwe n'uburaya barinubira gushinjwa kwiyicira abana babo basinze
Abagore batunzwe no gucuruza umubiri wabo ( uburaya) bacumbitse mu mujyi wa Kayonza bavuga ko abana babo barogwa nyamara bagashinjwa kwiyicira abana babo.
Ibi babitangaje nyuma y'urupfu rw'abana babiri babyawe n'abagore batunzwe no gucuruza umubiri wabo bazwi nk'indaya batuye mu mudugudu wa Gasogororo Akagari ka Kayonza Umurenge wa Mukarange. Abo bana bapfuye mu byumweru bibiri bishize abatunzwe n'uburaya bagaragaza ko hari abicisha abana babo amarozi.
Tariki 28 Gashyantare 2026 umugore utunzwe no kwicuruza, yatawe muri yombi ashinjwa kwihekura ariko nyuma y'amasaha make ararekurwa, abatunzwe n'uburaya bavuga ko uwo mwana yasuzumwe bikagaragara ko yapfuye bidaturutse kuri we nyamara abaturage baramushinja kuryamira uruhinja yasinze bikaruviramo urupfu.
Nyuma y'uwo mwana mu mpera z'icyumweru gishize undi mwana nawe wabyawe n'umwe mu batunzwe n'ubwo bucuruzi bwo gucuruza ishimishamubiri ku bagabo nawe yapfushije umwana bituma abo bagore n'abakobwa barya karungu bagaragaza ko bibasiwe n'abaroga abana babo nkuko tubikesha TV1.
Umutoniwase Honoline umaze ibyumweru bibiri apfushije umwana yagize ati "Umunsi umwana wanjye apfa umuntu ajya gupfa umuntu yarantutse ari kuwa gatanu nijoro, arambwira ngo nzicwa n'agahinda kandi nzapfa mpagaze, yabimbwiye nijoro, umwana wanjye yapfuye saa moya za mu gitondo ngiye kumuvuza, bamwe baravuga ngo nagwiriye umwana nasinze undi muntu aravuga ngo namunize. Simbigira ibanga mfite abo nkeka."
Umwe muribo avuga ko hari uwo bakeka ubarogera abana kandi akavuga ko bazihorera. Yagize ati "Na Leta ubwayo ibyumve nituramuka tumukabakabye, umuntu uri kudusoroma, bicike tuzihorera."
Umwe mu batunzwe no kwicuruza agaragaza ko hari abaroga abana babo.
Yagize ati "Mudukorere ubuvugizi kuko nihatazamo ubuvugizi, nkawe cyangwa na Leta ubiyidutangarize, harazamo kumarana kuko nihazamo gukekana ngo kanaka yanyiciye umwana harazamo gutemana."
Gusa ariko na none kurundi ruhande aba batunzwe no gukora uburaya bavuga ko hari abashinjwa kwiyicira abana.
Umwe muribo yagize ati "Nk'abaturage badakora uyu mwuga bumva ko ari twebwe twabiyiciye,"
Mugenzi we nawe ati" Uzi kugirango bajye bumva ko Indaya aritwe twiyiciye, uzi kugirango umuntu apfushe bamwambike ipingu"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange Murekezi Claude avuga ko abakora uburaya hari gahunda yo kubashishikariza kubureka kubera ingaruka zibuvamo.
Yagize ati "Mbere na mbere uburaya ntabwo buri mu muco nyarwanda, ntabwo uko Imana yakuremye bikwiye gucuruzwa, ibyo rero ni ibintu tugiye kongera gukora ubukangurambaga, tubagaragariza ingaruka n'ibyago biri muri uwo mwuga w'uburaya."
Ahitwa mu Gasogororo ni kamwe mu duce two mu Ntara y'Iburasirazuba hagaragara abatunzwe no kwicuruza bazwi nk'indaya ndetse umubare wabo ukaba ukomeje kwiyongera.


Kinyarwanda
English
Swahili









