issa
Rusizi: Umwana w’imyaka 15 yapfuye arohamye mu Kivu

Oct 7, 2025 - 10:45
 0

Umwana w’umuhungu witwa Muhawenayo Elysé w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Cyangugu mu Murenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi, yapfuye arohamye mu Kiyaga cya Kivu.

Amauru avuga ko uyu mwana yarohamye ubwo yari yajyanye na bagenzi be koga kandi atabizi ndetse nta n’umwambaro w’ubwirinzi yambaye. 

Papa we witwa Hamuri Faustin, yavuze ko yajyanye n’abana avuye gusenga ku Cyumweru ku wa 5 Ukwakira 2025. 

Yavuze ko umwana we akigera mu mazi hagati yananiwe akarohama, abandi bana bavuga ko bagarutse gutanga amakuru nyuma yo kumushaka bakamubura.

Yagize ati: “Twarashakishije turamubura, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tarikiya 6 Ukwakira 2025, ni bwo twabonye umurambo we yuburutse. Twawujyanye mu Bitaro bya Gihundwe twitegura kumushyingura.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yihanganishije umuryango wagize ibi byago, asaba urubyiruko kwirinda kujya mu kigaya batazi koga cyangwa batambaye umwenda w’ubwirinzi. 

Ati: “Turihanganisha umuryango wagize ibi byago tunakangurira urubyiruko kwirinda kwishora mu kiyaga ngo rugiye koga rutabizi, rutanambaye imyambaro yabugenewe. Ni amakosa cyane kuko bashobora kurohama nk’uko byagendekeye uriya mwana.”

Yanasabye ababyeyi baturiye ikiyaga cya Kivu kujya bakurikiranira hafo abana babo bagira ishyushyo ryo kujya koga, bagakumira impanuka nk’izo zitaraba. 