Rutsiro: Umugabo w’imyaka 43 akurikiranyweho gutoteza uwarokotse Jenoside
Umugabo w’imyaka 43 wo mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Jabiro, Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi nyuma yo kubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byabaye, mu ijoro rishyira tariki 6 Ukwakira 2025, ahita atabwa muri yombi ku isaha zishyira saa ine z’amanywa.
Amakuru avuga aya magambo yumvikanamo gutoteza uwarokotse Jenoside, yavuzwe n’uyu mugabo w’imyaka 43 ayabwira umuturanyi we w’imyaka 55 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akaba yaramubwiraga ngo “Aragataburura amagufa ya nyina," ngo icyamuha intambara ikagaruka ko atabona aho yihisha kubera ko amashyamba yashize bayatema.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe, yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari abagifite ingengabitekerezo yayo.
Yagize ati “Nka IBUKA twababajwe n’amagambo...yaraye abwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo arimo ingengabitekerezo, nyuma yo gufatwa yabyiyemereye avuga ko yabitewe n’ubusinzi. Birababaje kuba hari umuntu ugifite ingengabitekerezo nk’iriya yo kubwira umuntu gutaburura amagufa ya nyina kandi twahawe amakuru ko yamufashije ku mushyingura, azi aho ari.”
Niyonsenga yakomeje asaba abaturage kwirinda amacakubiri yagejeje Igihugu kuri Jenoside kuko nta cyiza yasigiye Igihugu, ko abantu bakwiriye guharanira kuba umwe nk’uko babitozwa.
Uwafashwe kuri ubu afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









