Kimisagara: Impungenge ku baturiye ruhurura ya Mpazi mu bihe by’imvura
Bamwe mu baturage batandukanye bo mu Murenge wa Kimisagara ndetse n’uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwa bagenzi babo baturiye ruhurura ya Mpazi muri ibi bihe by’imvura kuko inzu batuyemo zishobora kubagwaho.
Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko hari imiryango ituriye ruhurura ya mpazi ishobora guhura n’ibiza muri ibi bihe by’imvura nyinshi bitewe n’uko ruhurura yanatangiye gusanya inzu ituyemo.
Bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi butimura iyi miryango kandi bigaragara ko inzu ituyemo zatangiye gusenywa n’amazi y’imvura anyura muri iyi ruhurura ya mpazi.
Umugabo witwa Ntaganda Emmanuel yagize ati “ Kandi ubu abayobozi bazaza kubimura ari uko hari abaturage bamaze kuhasiga ubuzima? ubu se nk’umunyamakuru wowe urabona izi nzu zisigaje iki koko uretse ugwira abantu?”
Undi muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Ibyo byo turabimenyereye bazaza kubimura hamaze gupfira abantu none se ntuzi ko hari n’umugore na we wabaga kuri iriya ruhurura mu Gitega basenyeye inzu nyuma y’uko umwana we yishwe n’amazi y’imvura?”
Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje guhamagara Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, kugira ngo tumubaze kuri iki kibazo ariko ntiyabasha kuboneka kuri telefone ye.
Hari inzu zatangiye kwangizwa n'amazi ku buryo zishobora kugwira abantu
Impungenge ku baturiye Ruhurura ya Mpazi muri ibi bihe by'imvura nyinshi


Kinyarwanda
English
Swahili









