issa
Uburusiya: Hizihijwe ibirori byaranzwe n'imyiyereko ya gisirikare inogeye amaso-AMAFOTO

May 9, 2025 - 13:34
 0

Kuri uyu wa Gatanu Taliki 9 Gicurasi Uburusiya bwijihije isabukuru y’imyaka 80 Ubumwe bw’Abasoviyeti bumaze  bubonye itsinzi mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Ni isabukuru yijihijwe mu birori bikomeye byaranzwe n’imyireko ya gisirikare n’intwaro za rutura, aho byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu.

Mu bitabiriye ibi birori harimo  Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, n’abandi Bakuru b’Ibihugu byahoze mu bumwe bw’Abasoviyeti, baje kwifatanya na Perezida Vladimir Putin, umaze igihe kinini ku butegetsi kurusha abandi bayoboye u Burusiya nyuma Josef Stalin.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya (Kremlin) bivuga ko kwitabira ibi birori kw’inshuti z’u Burisiya nka Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, Perezida w’u Brazilm Luiz Inacio Lula da Silva, ndetse n’abandi bayobozi benshi baturutse mu Bihugu byahoze bigize Ubumwe bw’Abasoviyeti, muri Afurika, Asia no muri Amerika y’Amajyepfo, bigaragaza ko u Burusiya butatereranywe, nubwo bagenzi babo bo mu Bihugu byo mu burengerazuba byari inshuti zabo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi batitabiriye.

Ni ibirori byabereye ku rubuga ‘Red Square’ rw’inzu ndangamateka ya Vladimir Lenin, iherereye mu murwa mukuru i Moscow.

Ibi birori bibaye mu gihe hatangiye agahenge k’iminsi 72 katanzwe na Perezida Putin, mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, ari na yo imaze guhitana abantu benshi kurusha izindi zose zabaye i Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.

.

May 9, 2025 - 13:35