Ibitaravuzwe ku ndirimbo ‘Tsunami’ ya RunUp yarimo Chriss Eazy (Video)
Hashize igihe hatekerejwe ku mushinga w’indirimbo yitwa Tsunami yari guhuriramo RunUp na Chriss Eazy ariko ku munota wa nyuma uruhande rwa Chriss Eazy rukuramo akarenge.
Impamvu zishingiye ku bitarumvikanyweho n’impande zombie by’imwihariko ku byifuzwaga n’ikipe ireberera inyungu za Chriss Eazy.
Amashusho yari gukorwa na Gad afatanyije na Joma wo muri Tanzania ikaba ari naho ikorerwa hifashishijwe ibikoresho bigezweho mu rwego rwo gukora indirimbo ihatana ku isoko rigari.
Amasezerano ahari yerekana ko uruhande rwa RunUp rwasabye ko Chriss Eazy atwara 30% kuri Royalities na 20% kuri publishing fees.
Ni mu gihe Uruhande rwa Chriss Eazy rwatanze igitekerezo cyo gusigarana 70% ku byinjijwe n’imbuga zicuruza imiziki noneho RunUp agafata 30%.
Kuri Publishing fees RunUp yari gutwara 20%, umureberera inyungu agasigarana 40% naho producer Element Eleeh agatwara 20% kuko niho producer ashobora kubona ku mafaranga y’ibihangano yashyizeho akaboko.
Ibyari kugendera ku ndirimbo byari kwishyurwa na RunUp
Kubera ko RunUp ari we wari ukeneye Chriss Eazy ibyagombaga kujya ku ndirimbo yari kubyishakamo n’uri kumushoramo imari.
Mu kiganiro kigufi yasobanuye ko ingengo y’imari y’amashusho yari yabariwe nibura $7000 kandi yari gufatirwa muri Tanzania.
Ku rundi ruhande ariko Junior Giti ku murongo wa telefoni yasobanuye ko hari ibitarumvikanyweho bishingiye ku masezerano ku buryo nta mpamvu yo gukuririza ibyo bintu.
Kuri ubu rero indirimbo izasohoka ari iya RunUp gusa bitewe nuko nyuma yo kutagira ibyo bahuza bahisemo ko Chriss Eazy yava muri uwo mushinga.


Kinyarwanda
English
Swahili









