Djihad na Pazzo Man berekeje I Mageragere, Kjohn yafunguwe
Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w'urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kalisa John alias Kjohn, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta.
Umucamanza wari ufite dosiye y'aba bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano yagiye kureba abana, noneho isaha yari yarashyizweho urwo rubanza ntiyubahirijwe.
Mu rukiko abantu bari benshi ku buryo intebe zari zuzuye. Haje umukozi w'urukiko avuga ko umucamanza adahari bityo yasize abwiye umwanditsi w'Urukiko ko yemerewe gusoma umwanzuro.
Byabaye ngombwa ko abantu bajya kureba umwanditsi arawusoma. Umwanzuro wategetse ko Djihad, Pazzo Man, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor bafungwa iminsi 30 y'agateganyo bitewe n'uko hari ibyagezweho bihagije.
Ni mu gihe Kalisa John alias Kjohn arekurwa. Uwo mwanzuro uvuga ko bihita biba itegeko kuva usomwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









