issa
Afite ababyeyi barwaye 'Stroke', umwana muto n'ubucuruzi: Ingingo za DJ Toxxyk mu rw'Ubujurire

Feb 4, 2026 - 10:19
 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Urubanza rw'ubujurire bwatanzwe na DJ Toxxyk. Ni urubanza rwabaye ku wa 04 Gashyantare 2026 aho DJ Toxxyk yari yunganiwe n'abanyamategeko babiri.

Yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe kubera ko afite ababyeyi barwaye Sitoroke (Stroke) bari mu Bubiligi, afite umwana muto akwiriye kwitaho, kandi yari afite ubucuruzi bukeneye kwitabwaho.

DJ Toxxyk yavuze mu ijwi rituje cyane ku buryo inteko iburanisha yamusabye inshuro zirenze eshatu kuvuga mu ijwi riranguruye kugirango Ubushinjacyaha bwumve uko Yisobanura kandi n'itangazamakuru ribashe kumva uko yiregura.

DJ Toxxyk yiyangiye akomeza kongorera Abacamanza.

Asoje kongorera Abacamanza ,Perezida w'inteko iburanisha yasubiyemo bike mu byavuzwe na DJ Toxxyk noneho asaba Abunganira DJ Toxxyk kumuburanira.

Nibyo koko umwunganizi wa DJ Toxxyk yunze mu rye noneho avuga ko uwo yunganira yemeye icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake. Icyakora yahakanye ko atigeze ahunga kuko icyamuteye kujya I Karongi yabitewe n'ubwoba rwose.

Yavuze ko ibyo byaha abyemera akaba akwiriye kubabarirwa bitewe n'uko yari yagize ihungabana. Uyu umwunganira yibukije Urukiko ko Umushingamategeko yateganyije gucibwa amande bityo ntakomeza gukurikiranwa afunzwe.

Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry'ibiyobyabwenge, umwunganizi yavuze ko DJ Toxxyk yimwe uburenganzira bwo kujya kwipimisha ibiyobyabwenge ngo haboneke ibizami bya gihanga.

Kuba iwe harafatiriwe ibiyobyabwenge, yavuze ko nta laboratwari yapimye ibyo biyobyabwenge bityo akumva ko isakwa ryakozwe nta burenganzira Ubugenzacyaha bwari bufite.

Ku kijyanye n'uko akoresha ibiyobyabwenge DJ Toxxyk yasabye inshuro eshatu (3) gupimwa ibiyobyabwenge nyamara Ubushinjacyaha bwarinangiye bwanga kumupimisha.

Ku itariki 21 Ukuboza 2025 Umuyobozi w'Umudugudu yanditse ko mu rugo rwa DJ Toxxyk hasatswe bahasanga amagarama abiri (2G) y'Urumogi. Uwunganira DJ Toxxyk yabwiye Urukiko ko bakemanga ubumenyi bw'uyobora umudugu mu kumenya ubwoko bw'ibiyobyabwenge. Yavuze ko haba hakenewe ibimenyetso bya gihanga kugirango hamenyekane ubwoko bw'ibiyobyabwenge n'ingano yabyo.

Mu gusoza umwunganizi wa DJ Toxxyk yasabye ko yafungurwa noneho agategekwa kutarenga imipaka y'u Rwanda. 

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya

Umushinjacyaha ufite dosiye ya DJ Toxxyk yavuze ko yagonze yasinze kuko amashusho yafashwe yerekana ko yari yaraye mu kabari anywa inzoga bityo atwara imodoka aragonga yica umupolisi uri mu kazi.

Ku cyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake yavuze ko DJ Toxxyk akimara kugonga hari uwamugiriye inama yo kujya Uganda noneho undi amugira inama yo guhungira I Karongi. Umushinjacyaha yavuze ko DJ Toxxyk atigeze yirega akimara gukora impanuka kandi Polisi isa abanyarwanda gutanga amakuru hakiri kare.

Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko mu nyandiko mvugo DJ Toxxyk yemeye ko ajya afata ibiyobyabwenge kandi ko atigeze abazwa atabyemeye. Mu ibazwa Ubugenzacyaha bwamubajije niba aburana yunganiwe cyangwa se ari bwisobanure atunganiwe.

Umushinjacyaha yavuze ko batari mu rubanza mu mizi kugirango basobanure akantu ku kandi. Yavuze ko abafunze bafite abana, ababyeyi n'ubucuruzi. Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gushingira ku mpamvu zikomeye.

Nubundi afunguwe ashobora gutoroka ubutebera nkuko yatorotse akimara kugonga. Umushinjacyaha yavuze ko umwishingizi ntawe babonye bityo Urukiko ruzafate umwanzuro unyuze mu mucyo. Urubanza rwapfundikiwe rushyira isomwa ry'Urubanza ku itariki 09 Mutarama 2026 saa cyenda.

Feb 4, 2026 - 10:51