issa
Urugendo rwo kugera k'ubutabera ruzakomeza-Perezida wa IBUKA agaruka kuri Agatha Kanziga

Aug 22, 2025 - 12:51
 0

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), Dr Gakwenzire Philibert, yatangaje ko urugendo rwo kugera k'ubutabera ruzakomeza, n’ubwo urukiko rwo mu Bufaransa rwanzuye kudakurikirana Agatha Kanziga, umugore wa Juvenal Habyarimana, wahoze ari Perezida w’u Rwanda, ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Gakwenzire yavuze ko iperereza ritagomba guhera mu minsi mike mbere ya Jenoside gusa, ahubwo rikwiye gusesengura ibihe byose by’itegurwa ryayo kuva mu mwaka wa 1990.

Yagize ati "Ku itariki ya 9 Mata 1994, Kanziga yari amaze kuva mu gihugu, ariko mu minsi 3 yabanje byagaragaraga ko yari mu bikorwa by’irondabwoko n’itegurwa rya Jenoside. Ni ho iperereza rikwiye guhera kugira ngo ukuri kugaragare." 

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa nabwo bwatangaje ko bugiye kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko, buvuga ko hakenewe kongera kwigwa neza ku bimenyetso bishinja Kanziga.

IBUKA ishimangira ko guharanira ubutabera ari inzira ndende ariko idashobora guhagarara, kuko ari byo byubaka ubuzima bushya bw’uwacitse ku icumu n’igihugu muri rusange.

Urukiko rwo mu Bufaransa rwanzuye kudakurikirana Agatha Kanziga k'uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Urugendo rwo kugera k'ubutabera ruzakomeza-Perezida wa IBUKA agaruka kuri Agatha Kanziga

Aug 22, 2025 - 12:51
Aug 22, 2025 - 13:16