
Turahirwa Moses wahanze inzu y'imideli ya 'Moshions' yafunzwe
Umunyamideli Turahirwa Moses wahanze inzu yita ku myambarire n’ubudozi bw’imyenda, ari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB.Ni amakuru yaraye acicikana ku munsi w’ejo ku wa Kabili ko uyu Turahirwa Afunzwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemereye itangazamakuru ko aya amakuru ari impamo ko Turahirwa yatawe muri yombi.
Ati“Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI [Rwanda Forensic Institute].”
Umuvugizi wa RIB,yavuze ko ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we nyuma yo gupimwa ari nyinshi cyane, bityo ikaba igira uruhare mu byo akora.
Dr Murangira yavuze ko kugeza ubu uyu Turahirwa akomeje gukorwaho Iperereza.
Mu mwaka wa 2023, nabwo Moses Turahirwa, yakurikiranyanyweho ibyaha bisa nk’ibi gusa aza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Nyuma yahoo nabwo yagiye aggaragaza imyitwarire idasanzwe abantu bakayibazaho.