issa
Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwashyizwe mu muhezo

Sep 15, 2025 - 12:58
 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashyize mu muhezo urubanza rwa Habiyaremye Zacharie wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Bishop Gafaranga.

Uyu mugabo Bishop Gafaranga, ni we wasabye ko uru rubanza rwatangiye kuburanishwa rushyirwa mu muhezo, aho yasobanuye ko ibivugirwa mu rukiko birebana n’ubuzima bwite bw’umuryango we.

Yagize ati "Ndasaba ko uru rubanza rwashyirwa mu muhezo kuko rureba umuryango."

Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ko urubanza ari urw’umuryango ndetse ko urukiko rwabifataho icyemezo.

Umucamanza yagaragaje ko icyifuzo cya Bishop Gafaranga kiri mu burenganzira umuburanyi yemererwa n’itegeko,m aboneraho gusaba ko abari mu cyumba cy’iburanisha bose basohoka, urubanza rugakomereza mu muhezo.

Bishop Gafaranga ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa guhoza ku nkeke umugore we Annette Muvara bashyingiranywe.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruza gutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Bishop nyuma yaje kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ariko na rwo rushimangira ko akomeza gufungwa by’agateganyo.