issa
Ibyaranze urubanza rwa Cecile Gloria Isimbi watwawe umugabo (Video) 

Dec 22, 2025 - 13:27
 0

Umugore witwa Isimbi Cecile Gloria wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atanga ubuhamya ko nyina yamutwaye umugabo, kuri ubu ari kuburana mu rubanza yarezwemo na Karekezi Christophe wifuza gatanya. Uru rubanza rwari rwarashyizwe mu 2027, ruza kwimurwa ku mpamvu zitazwi. Isimbi Cecile Gloria araregwa guta urugo no gusesagura umutungo. Ni mu gihe we avuga ko umugabo babanye imyaka umunani akaba atarigeze amuha ibyishimo byo mu buriri.

Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza ruregwamo Isimbi Cecile Gloria warezwe na Karekezi . Yarezwe guta urugo no gusahura umutungo, bityo uwahoze ari umugabo we akaba yifuza gatanya. 

Ku wa 22 Ukuboza 2025 urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije mu muhezo urubanza rwa Karekezi Christophe wareze Isimbi Cecile Gloria. 

Hari nka saa sita z'amanywa ubwo icyumba cy'iburana gifite nimero 03 ku Rukiko rw'ibanza rwa Nyarugenge inteko iburanisha yabajije ababuranyi niba biteguye kuburana. Isimbi Cecile Gloria yasabye ko urubanza rwabera mu ruhame.

Uwunganira Karekezi Christophe yasabye urukiko ko urubanza ari mbonezamubano bityo avuga ko yifuza ko urubanza rwe rubera mu muhezo.

Inteko iburanisha yafashe umwanya ibwira ababuranyi ko hafashwe umwanzuro wo kurushyira mu muhezo. Abari mu rukiko basohotse hasigara abari mu rubanza. Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga urubanza rwari rukiburanwa. Umwanzuro uzasomwa ku wa 16 Mutarama 2026 saa munani z'amanywa.

Dec 22, 2025 - 18:57