Abatanze ubuhamya dufitanye ibibazo: Djihad yasutse amarira, Yampano asabirwa gukurikiranwa
Urukiko rwashyize isomwa ry'umwanzuro w'urubanza ku wa 27 Gashyantare 2026 Saa Cyenda.
Ku wa 17 Gashyantare 2026 ahagana saa sita na 17' Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kalisa John, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man na Ishimwe François Xavier.
Ubushinjacyaha bumaze kugaragaza ko Djihad yakoze ikiganiro avuga ko'Imipuri y'i Nyarugenge irajagaraye ' muri icyo kiganiro yavugije ingoma noneho aravuga ngo gitare ari ku ngoma.
Hari Semuhungu Eric yabwiye Yampano ko Djihad yasakaje amashusho y'urukozasoni kuri WhatsApp status. Undi ni Gatete Shalon alias Xinda watanze ubuhamya ko yabonye amashusho y'urukozasoni ya Yampano yasakajwe na Djihad.
Djihad yafashe umwanya avuga ko Semuhungu Eric bafitanye ikibazo gituruka ku kuba yaramukozeho ikiganiro igihe yari mu rukiko muri Amerika. Kuri Xinda, Djihad yavuze ko yigeze kumukoraho ikiganiro igihe yajyanwaga muri Huye Isange Rehabilitation Center kwivuza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'Urumogi.Mu gusoza kwisobanura Djihad yasabye ko Urukiko rwamurekura kuko arengana.
Maitre Fatikaramu Jean Pierre yunganiye Djihad
Yabwiye Urukiko ko mu rubanza rw'iminsi 30 y'agateganyo Ubushinjacyaha bwavuze ko uwabonye screen shot yitwa Odette none uyu munsi hajemo undi mutangabuhamya mushya witwa Xinda.
Yasabye ko Ubushinjacyaha bwagaragaza amashusho yasakajwe na Djihad yari iriho amashusho y'urukozasoni ya Yampano.
Uwunganira Djihad yavuze ko screen shot iriho uwitwa Djihad kandi ba Djihad ni benshi. Ku itariki 9 Ugushyingo 2025 nibwo Semuhungu Eric yabonye iyo screen shot y'amashusho y'urukozasoni ya Yampano.
Maitre Fatikaramu Jean Pierre yibukijwe ko icyaha bakurikiranyweho hari ingingo ivuga gutuma hasakazwa.
Ku buryo niba hari uruhare uwo yunganira yagize mu gutuma hasakazwa amashusho y'urukozasoni ya Yampano agomba kubiryozwa.
Fatikaramu Jean Pierre yasabye Urukiko ko bakwiriye gukurikirana Yampano wasakaje amashusho ye kuko abari imbere y'ubutabera barengana.Yasoje aha asaba ko uwo yunganira yarekurwa kuko arengana.
Maitre Irene Bayisabe yafashe umwanya yunganira Djihad
Urukiko rwongeye kubaza Djihad kuba yarashinze urubuga rw'abantu 989 bakaba barasakaje ayo mashusho ,niba nta ruhare abifitemo. Maitre Bayisabe Irene yibukije Urukiko ko uburyo Djihad yisobanuye akarira byerekana ko arengana.
Uyu munyamategeko yibukije Urukiko ko nta raporo ya Cyber yerekana ko yasakaje amashusho y'urukozasoni ya Yampano.
Yabwiye Urukiko ko Djihad nta bushake yagize bwo gusakaza amashusho. Yikije cyane kuri Yampano washyize amashusho kuri email asangiye n'abantu batatu, yakabaye ari we ubiryozwa mu Butabera.
Yavuze ko mu kiganiro yakoze yabujije abamukurikira kudasakaza amashusho y'urukozasoni. Umushinjacyaha yavuze ko Djihad bamusanganye amashusho atanu y'urukozasoni.
Nta muntu rero Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yasakajeho amashusho y'urukozasoni ya Yampano.
Uwitwa Xinda ngo yari yicaranye na Semuhungu Eric avuga ko yabonye Screen shot Djihad yasakaje z'amashusho y'urukozasoni ya Yampano. Bayisabe Irene yibukije Urukiko ko ba Djihad ari benshi ku buryo hakwiriye gushakishwa nimero za Djihad nyirizina .
Bayisabe Irene yavuze ko yakoze ikiganiro mu rwego rwo gukumira. Yibukije Urukiko ko ibirebana n'amategeko asobanura ko nta gihano ku cyaha kitakozwe. Ahubwo ku bwe asanga Yampano yarakoze ibiremereye kurusha Djihad.
Yasabye ko Djihad yagirwa umwere. Kwizera Nestor alias Pappy Nesta yagaragaje ko yahawe amashusho na Florence nyamara uwo Florence ntabwo Ubushinjacyaha bwigeze bumukurikirana.
Ubushinjacyaha bwongeye buhabwa umwanya
Ubushinjacyaha bwanyomoje Ishimwe Patrick alias Pazzo Man wavuze ko email ya Yampano ikoreshwa n'abantu batatu nyamara nta bimenyetso yerekanye. Umushinjacyaha yavuze ko itegeko rivuga ko ku byaha by'ikoranabuhanga raporo ya Cyber iba ari ihame.
Yavuze ko group ya WhatsApp irimo abantu 989 harimo andi mashusho y'urukozasoni atandukanye. Icyakora Ubushinjacyaha ntibwagaragaje ibimenyetso byerekana ko Djihad yahaye umuntu runaka amashusho y'urukozasoni ya Yampano.
Ishimwe Patrick alias Pazzo Man yavuze ko yagaragaje abantu bose bari bafite ububasha bwo kwinjira kuri email ya Yampano ariko ntabwo Ubushinjacyaha bwigeze bubakoraho iperereza. Muri abo barimo umukozi wo mu rugo watwaye telefoni ya Yampano.
Kuri Ishimwe François Xavier
Ishimwe François Xavier yemeye ko telefoni ye ari yo yakoreshejwe mu guhererekanya amashusho ya Yampano ariko akavuga ko hari umukozi bari baturanye ari na we wakundaga kuyikoresha.
Ubushinjacyaha bwerekanye ko yacaga abantu amafaranga 200 Frw cyangwa 100 Frw kugira ngo aboherereze amashusho ya Yampano.
Telefoni ye kandi ngo yasanzwemo amashusho menshi y’urukozasoni yasangizaga abantu abanje kubaca amafaranga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko yabaga muri group ya WhatsApp, isangirizwamo amashusho y’urukozasoni ihuriweho n’abo mu Rwanda, u Burundi na Uganda.
Bwerekanye kandi ko muri telefoni ye hasanzwe ibiciro byerekana ko kwigisha imibonano mpuzabitsina ari 10.000 Frw, guhuza umuntu n’umukunzi ari 5.000 Frw, amashusho yigisha gukora imibonano mpuzabitsina yishyurwa 5.000 Frw, gukoresha uburyo bwo guhamagara imbona nkubone ‘Video call’ mu gukora imibonano mpuzabitsina ni 15.000 Frw.
Muri telefone ye kandi harimo amakuru agaragaza ko guhuza umuntu n’umukobwa bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa sugar mummy ari 30.000 Frw, gukora imibonano mpuzabitsina online ni 10.000 Frw, guhabwa amashusho y’urukozasoni nyarwanda ni 10.000 FRw, aya Baltazar ni 5.000 Frw, iya ya Mpano ni 5.000 Frw, mu gihe kuguhuza n’umugore muzabana ari 30.000 Frw.
Urukiko rwashyize isomwa ry'umwanzuro w'urubanza ku wa 27 Gashyantare 2026 Saa Cyenda.


Kinyarwanda
English
Swahili









