Uko kuroga bihanwa n’amategeko
Icyaha cyo kuroga giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 110 y’itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nkuko ryavuguruwe kugeza ubu
Ingingo ya 110 isobanura kuroga nuko bihanwa aho isobanura ko umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
Ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kuroga nabwo burahanirwa
Ingingo ya 21 y’itegeko ryavuzwe haruguru ivuga ko ubwinjiracyaha buhanirwa iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywa by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyir’ugukora icyaha.
Ubwinjiracyaha burahanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya. Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha.
Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu (25).


Kinyarwanda
English
Swahili









