issa
Abagabo babiri barasiwe muri Pariki ya Nyungwe, umwe ahasiga ubuzima

Jul 15, 2025 - 14:43
 0

Umugabo witwa Bigirimana Egide wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu Mudugugudu wa Nganzo Akagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruhambuga, yarashwe n’abashinzwe kurinda Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ubwo we na bagenzi be bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mugabo na mugenzi we barahwe n'abashinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe ahagana saa Kumi za mu gitondo cyo kurinuyubwa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2025, muri Pariki ya Nyungwe mu Mudugudu wa Yove uri mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri.

Ni nyuma y’aho aba baturage barenga 14 binjiye muri Pariki bitwaje intwaro gakondo bakagerageza kurwana n’abashinzwe umutekano wa pariki, bituma barasamo babiri.

Uyu mugabo Bigirimana Egide warashwe, yashizemo umwuka ubwo yari akigera mu Bitaro bya Bushenge mu gihe mugenzi we nawe warashwe ubu arimo kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke.

Ibinyujije ku rubuga rwa X, Polisi y’u Rwanda nayo yemeje aya makuru, iboneraho kwihanganisha umuryango wabuze uwabo.

Igira iti "Mu ijoro ryakeye ahagana Saa Kumi n’Igice abantu 15 bitwaje intwaro gakondo n’imbwa binjiye mu ishyamba rya Nyungwe bikekwa ko bari bagiye mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ubwo bari bahagaritswe n’abashinzwe kurinda ishyamba banze guhagarara ahubwo barabagota barabarwanya nibwo harashwe babiri abandi barahunga.”

“Abarashwe bajyanywe mu bitaro bya Bushenge aho umwe muri bo yaje kwitaba Imana. Twihanganishije umuryango wabuze uwabo kandi iperereza ryatangiye kuri iki kibazo".

Jul 15, 2025 - 14:44