issa
Uko kubera umubyeyi umwana utabyaye biteganywa n'amategeko

Jul 15, 2025 - 16:59
 0

Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango riteganya ibisabwa n’uburyo umuntu abera umubyeyi umwana atabyaye ku buryo bworoheje ndetse n’uburyo busesuye ndetse no ku rwego mpuzamahanga

Umuntu ntashobora kugirwa umwana n’utaramubyaye iyo yujuje imyaka 18 y’amavuko. Icyakora, iyo umuntu agejeje cyangwa arengeje imyaka 18 y’amavuko afite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa bukomatanyije, ashobora kugirwa umwana n’utaramubyaye.

Kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye

 Ni uburyo butuma umwana atakaza burundu isano muzi yari afitanye n’umuryango akomokamo. Icyakora, gutakaza isano muzi ntibikuraho uburenganzira yari afite ku gihugu cye.

Ingingo ya 318 ivuga zimwe mumpamvu zituma habaho kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye zirimo ababyeyi b’umwana batazwi cyangwa baramutaye kandi byaremejwe n’urukiko, yo umwana ari imfubyi ku babyeyi bombi kandi adafite abo bafitanye isano ishingiye ku buvandimwe ituruka ku guhuza amaraso kugeza ku rwego rwa karindwi, iyo umwana yishingiwe na Leta.

kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo bworoheje

Ni uburyo bwo kubera umubyeyi umwana utabyaye ariko isano muzi afitanye n’umuryango akomokamo igakomeza.

Ingingo ya 313 impamvu zituma habaho kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo bworoheje zirimo umwana ari imfubyi ku babyeyi bombi, umwana ari imfubyi ku mubyeyi umwe kandi umubyeyi usigaye akaba adashobora kurangiza inshingano za kibyeyi byemejwe n’urwego rusuzuma ibisabwa mu kubera umubyeyi umwana utabyaye, umwana ufite ababyeyi bambuwe ububasha bwa kibyeyi, umwana ufite ababyeyi bafite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ubundi burwayi bwemejwe na muganga butuma batabasha kuzuza inshingano za kibyeyi, umwana uvuka ku mubyeyi ufite uburwayi bwo mu mutwe undi mubyeyi akaba atazwi, yarabuze cyangwa yarazimiye, umwana ufite umubyeyi umwe gusa kandi akaba yarakatiwe igifungo kiri hejuru y’imyaka 5, umwana ababyeyi be bombi bakatiwe igifungo kiri hejuru y’imyaka 5, indi mpamvu yakwemezwa n’urwego rufite abana mu nshingano.

Ibisabwa Umunyarwanda utuye mu Rwanda ushaka kubera umubyeyi umwana atabyaye

Ingingo ya 326 isobanura ibisabwa k’umunyarwanda ushaka kubera umubyeyi umwana atabyaye

Ko agomba kuba ari inyangamugayo, kuba afite ubushobozi bumufasha kurangiza inshingano za kibyeyi, kuba afite nibura imyaka 21 y’amavuko, kuba arusha nibura imyaka irindwi umwana ashaka kubera umubyeyi ataramubyaye, kuba afite aho abarizwa hazwi, kuba atarakatiwe igihano cy’igifungo kubera icyaha cya jenoside, icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, icyaha cyo gusambanya umwana, icyaha cy’ihohotera rikorewe mu ngo cyangwa ikindi cyaha cy’ubugome, kuba atarambuwe ububasha bwa kibyeyi. iyo umwana afitanye isano n’ushaka kumubera umubyeyi ataramubyaye kugeza ku rwego rwa karindwi, ushaka kuba umubyeyi agomba kuba arusha umwana nibura imyaka itatu iyo ugirwa umwana afite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa ubukomatanyije.

Kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga

 Ni uburyo butuma habaho isano hagati y’umwana n’umubereye umubyeyi ataramubyaye ariko badatuye mu gihugu kimwe.

Ibisabwa kugira ngo habeho kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga

kuba kubera umubyeyi umwana utabyaye bigamije inyungu z’umwana, kuba nta muntu wundi uri mu gihugu cy’inkomoko cy’umwana wifuza kumubera umubyeyi ataramubyaye, abantu bagomba kwemera ko habaho kubera umubyeyi umwana utabyaye babikoze nta gahato kandi bagiriwe inama ku byerekeranye n’inkurikizi z’uko kwemera, gihugu cyakira ugirwa umwana n’utaramubyaye cyagaragaje ko ushaka kumubera umubyeyi afite ubushobozi bwo gutunga umwana n’ubwangamugayo, igihugu cy’ushaka kuba umubyeyi w’umwana utabyaye cyemeye ko umwana azemererwa kwinjira no gutura ku buryo buhoraho muri icyo gihugu. Ingingo ya 342.

Ingingo ya 328 ivuga urwego rwemeza kubera umubyeyi umwana utabyaye ko Kubera umubyeyi umwana utabyaye mu buryo bworoheje bisabwa umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwana usabirwa kugirwa umwana n’utaramubyaye aba, hari usaba cyangwa abasaba kubera umubyeyi umwana batabyaye, ababyeyi be iyo bakiriho cyangwa umukuru w’inama y’umuryango n’abatangabuhamya nibura babiri. yo umwanditsi w’irangamimerere asanze ibisabwa byuzuye kugira ngo umuntu abere umubyeyi umwana atabyaye mu buryo bworoheje, akora inyandiko yo kubera umubyeyi umwana atabyaye, ishyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha kugira ngo ruyemeze.

Naho idosiye isaba kubera umubyeyi umwana utabyaye mu buryo busesuye ibanza gusuzumwa n’urwego rufite abana mu nshingano igashyikirizwa umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwana usabirwa kugirwa umwana n’utaramubyaye aba, agakora inyandiko ishyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha kugira ngo rufate icyemezo.

Jul 15, 2025 - 18:37