issa
DJ Toxxy agiye kuburana ku byaha bine

DJ Toxxy agiye kuburana ku byaha bine

Jan 6, 2026 - 16:46
 0

Umuhanga mu kuvanga imiziki DJ Toxxy azitaba Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 07 Mutarama 2026 saa tatu za mu gitondo. 

Hakozwe iperereza Polisi isanga DJ Toxxyk yakoreshaga ibiyobyabwenge kandi yaranabyemeye mu ibazwa. Inzego zishinzwe gukora iperereza zasatse iwe mu rugo bahasanga udupfunyika tw'ibiyobyabwenge. 

Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge 

Ingingo ya 263 y'Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange. 

Ikindi cyaha DJ Toxxyk azakurikiranwaho ni ugutwara nta ruhushya

Ku cyaha cyo gutwara ibinyabiziga atabifitiye uruhushya, itegeko riteganya ko utwara atabifitiye uburenganzira riteganya ko iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gutwara wanyoye ibisindisha 

Ingingo ya 10 y’itegeko ryo mu 1987 riteganya ko icyaha cyo gutwara wanyoye ibinyobwa byinshi bisindisha, iyo urukiko rukiguhamije ushobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’iminsi irindwi ariko kitarenze amezi abiri.

Icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 iteganya uburyo ubwicanyi budaturutse ku bushake n'uko buhanwa.

Ivuga ko umuntu wica undi by'ububuraburyo,uburangare,ubushake buke,umwete muke,kudakurikiza amabwiriza cyangwa se ubundi ubuteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha. 

Umuntu uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake,ahanishwa igifungo kitari mu nsi y'amezi atandatu (6),ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu ya 500,000 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri (2) Frw, cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.