issa
Itegeko rigenga imitwe ya politiki mu Rwanda

Jun 24, 2025 - 15:13
 0

Mu Rwanda hari imitwe ya politiki 11 yanditswe kandi yemewe n’amategeko aho iyoborwa n’ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, (NFPO) ikaba igizwe n’mitwe ya politiki irimo FPR Inkotanyi, PL, PSD, UDPR, PDI, PPC, PDC, PSR, PSP, PS Imberakuri na DGPR-Green Party akaba agengwa n’itegeko ngenga n° 005/2018 Ryo ku wa 30/08/2018 rihindura itegeko ngenga n° 10/2013/OL ryo ku wa 11/07/2013 rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki

Amahame ngenderwaho mu ishingwa ry’imitwe ya politiki n’uruhare rwayo

Ingingo ya 1 ivuga ko imitwe ya politiki yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure kandi ifatwa kimwe imbere y’inzego za Leta. Ikomeza ivuga ko Imitwe ya politiki igomba kubahiriza Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, andi mategeko n’amahame ya demokarasi kandi ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu. Iyingingo kandi ikomeza isobanura ko Imitwe ya politiki igomba kugira uruhare mu gufasha Leta kugera ku ntego ihoraho yo gukorera abaturage no kwigisha abenegihugu gukora politiki igendera kuri demokarasi, gutora no gutorwa, ikanakora ku buryo abagore n’abagabo bagira amahirwe angana yo kugera ku myanya n’imirimo ya Leta itorerwa.

Ibisabwa ku iyandikwa ry’imitwe ya politiki

Ingingo ya 4 yiritegeko ivuga Ibiherekeza urwandiko rusaba iyandikwa ry’umutwe wa politiki harimo kopi y’amategeko shingiro agenga umutwe wa politiki iriho umukono wa noteri, kopi y’inyandikomvugo y’inama y’inteko rusange yashinze umutwe wa politiki iriho umukono wa noteri w’Akarere k’aho inama y’inteko rusange yabereye, kopi y’amategeko ngengamikorere yawo,ibyemezo bikurikira kuri buri wese mu bahagarariye umutwe wa politiki y’amategeko, imbere y’amategeko: icyemezo cy’umwirondoro wuzuye gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cy’aho abarizwa gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.

Umutwe wa politiki umenyesha mu nyandiko Urwego rufite iyandikwa ry’imitwe ya politiki mu nshingano zarwo (RGB) aho ufite icyicaro ku rwego rw’Igihugu mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) wemewe burundu”.

Ingingo ya 7 ivuga ko Umutwe wa politiki cyangwa umunyapolitiki bashobora kwakira impano n’imirage. Iyo bifite agaciro kangana nibura na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, (1.000.000 FRW) umutwe wa politiki cyangwa umunyapolitiki babimenyesha mu nyandiko urwego rufite iyandikwa ry’imitwe ya politiki mu nshingano zarwo mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) byakiriwe, hakerekanwa uwabitanze, ubwoko n’agaciro kabyo, rukagenerwa kopi.

Umutwe wa politiki cyangwa umunyapolitiki ntibemerewe kwakira impano n’imirage

Igika cya 2 cy’ingingo ya 7 kivuga ko Umutwe wa politiki cyangwa umunyapolitiki batemerewe kwakira impano n’imirage bitanzwe n’abanyamahanga, Leta z’ibindi bihugu, imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere, amasosiyete y’ubucuruzi cyangwa inganda by’abanyamahanga, n’ibigo by’abanyamahanga cyangwa birimo imigabane y’abanyamahanga.

Ingingo ya 14 ivuga ibihano ku Gushinga, kuyobora cyangwa kwiyitirira umutwe wa politiki mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho ivuga ko Umuntu wese ushinga cyangwa uyobora umutwe wa politiki mu  buryo bunyuranyije n’amategeko, wiyitirira umutwe wa politiki atawurimo cyangwa yarawirukanywemo mu buryo bukurikije amategeko agenga uwo mutwe wa politiki; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho Umuntu wese uyobora cyangwa wiyitirira umutwe wa politiki wakomeje ibikorwa byawo kandi icyemezo cyawo cy’iyandikwa cyarateshejwe agaciro, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Umutwe wa politiki utubahirije ibiteganya niri tegeko ushobora guhabwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi birimo kuwihanangiriza ku mugaragaro, guhagarika ibikorwa byawo mu gihe kitarenze imyaka ibiri (2), guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cya manda yose y’Abadepite no gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa ry’umutwe wa politiki.

Jun 24, 2025 - 15:14