DJ Toxxyk yafunguwe ategekwa gukora imirimo y'inyungu rusange
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwafunguye DJ Toxxyk wamamaye mu kuvanga imiziki yategetswe gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atatu asubikiye mu mezi atandatu.
Ku itariki 4 Gicurasi 2026 Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije DJ Toxxyk ibyaha;Ubwicanyi budaturutse ku bushake,gukoresha ibiyobyabwenge n'icyaha cyo guhunga cyangwa se gutoroka wamaze gukora impanuka. Urukiko rwamuhanishije ihazabu ya 1,500,000 Frw,imirimo y'inyungu rusange y'amezi atatu yasubikiwe mu mezi atandatu. Urukiko rwategetse ko ahita arekurwa umwanzuro ugisomwa.

Kinyarwanda
English
Swahili








