issa
Urukiko rwategetse ko Eric Semuhungu afungwa iminsi 30 y'agateganyo 

May 4, 2026 - 16:03
 0

Semuhungu Eric, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri gereza ya Mageragere.

Ku itariki 4 Gicurasi 2026 Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwasomye urubanza rw'inshinjabyaha Eric Semuhungu aregwamo ibyaha bitatu; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukangisha gusebanya n'icyaha cyo gusakaza amashusho y'urukozasoni. 

Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bibiri; Icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icyaha cyo gusakaza amashusho y'urukozasoni.

Icyakora Urukiko rusanga nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa ku cyaha cyo gukangisha gusebanya kuko nta bimenyetso byagaragajwe na raporo ya Cyber. 

Urukiko rwavuze ko ibyaha akurikiranyweho birimo igihanishwa igifungo cy'imyaka 10 kugeza kuri 15 n'igihanishwa imyaka 3 kugeza kuri 5 bityo agomba gukurikiranwa ari muri gereza ya Mageragere.

  Urukiko rwasomye umwanzuro mu ruhame ruvuga ko Eric Semuhungu afite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo.