Kicukiro: Bishop Harerimana yasabiwe igifungo cy'Imyaka irindwi
Ku wa 21 Mata 2026, Bishop Harerimana wahoze ayobora Zeraphat Holy Church yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu iburanisha ryabereye mu ruhame, bitandukanye n’ibyabanje byibanze ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kumuhamya ibyaha bitandukanye birimo uburiganya no gukangisha gusebanya, agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi, mu gihe we akomeje kubihakana avuga ko ari ibirego bidafite ishingiro.
Uyu mugabo n’umugore we banakekwaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.
Uwamureze yavuze ko yatswe amafaranga angana na miliyoni 10 Frw, abwirwa ko azasengerwa agakira indwara yo kuva, ati: "Yambwiye ko ansengera ngakira, ndabyemera ndishyura ayo mafaranga, ariko nta cyabaye."
Ubushinjacyaha na bwo bwagaragaje ko ayo mafaranga yakiriwe mu buryo butandukanye, buvuga ko "yakiriwe kuri Mobile Money y’itorero ndetse no mu ntoki."
Mu kwiregura, Bishop Harerimana yahakanye ibyaha byose, avuga ko ari we washatse gukururirwa mu bikorwa bidakwiye ariko akabyanga.
Ati : "Ni we washatse ko dusambana, ariko narabyanze."
Yakomeje asobanura iby’ifoto yavuzwe muri uru rubanza, agira ati: "Yanyoherereje ifoto y’igitsina cye ashaka kunyereka uko giteye, ariko nayigejeje ku mugore wanjye kuko bari inshuti, kugira ngo amenye imyitwarire ye."
Yongeyeho ko uwo mugore yaje gutangira kubatera ubwoba nyuma yo kutagera ku mugambi we.
Yagize ati: "Amaze kubona ko ibyo yashakaga bitagezweho, yatangiye kudutera ubwoba avuga ko azadufungisha."
Umugore wa Bishop Harerimana na we yemeje ayo makuru, avuga ko yahise abaza uwo mugore impamvu yo kohereza ayo mafoto.
Ati: "Namubajije impamvu yo kohereza ayo mafoto ku mugabo wanjye, ni bwo natangiye kubona ubutumwa buntera ubwoba."
Ubushinjacyaha bwashimangiye ko ibyo byaha bifite ishingiro, busaba ko abaregwa bahanwa, mu gihe uruhande rw’uregwa rwasabye ko yagirwa umwere, ruvuga ko nta bimenyetso bifatika bihari.
Urukiko rukaba ruzatangaza umwanzuro warwo ku wa 14 Gicurasi 2026 saa cyenda.
Bishop Harerimana n’umugore we bafunzwe tariki ya 9 Ukwakira 2024, ariko ku wa 31 Ukwakira 2024 barekurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, nyuma yo gutanga ingwate y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

Kinyarwanda
English
Swahili









