issa
Abatangabuhamya n'uwatorotse ubutabera: Ibiri muri dosiye ya Niyigaba Clement

Apr 20, 2026 - 11:30
 0

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 66, 74 y`itegeko No 27/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha,burasaba urukiko ko NIYIGABA Clement yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe cyingana n`iminsi 30, Kuko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho kuba yarakoze Ibi byaha. Kuko hari impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka ubutabera kuko n`uwo bareganwa ubu yatorotse Ubutabera. Kuba iperereza rigikomeje kuko hari abandi bavugwa muri iyi dossier bagishakishwa hari impungenge ko aramutse arekuwe habaho akagambane kagamije gusibanganya ibimenyetso.

Ku wa 20 Mata 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kibagaba rwari kuburanisha Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ku byaha bine;Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta,Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi,Kurwanya ububasha bw’amategeko no Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 186,205,204,234.

 Ingingo ya 204 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihana "umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda".

 Ingingo ya 186 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihana "umuntu wese ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa kitimukanwa." Ingingo ya 205 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihana “umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka kubyo amategeko ateganya”.

 Ingingo ya 234: ihana Umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

DC Clement yazitaba Urukiko ku wa 27 Mata 2026. Ni nyuma yaho yaje mu Rubanza ariko avuga ko atiteguye kuburana bitewe nuko umwunganira yihuje na dosiye igeze hagati ntabashe kuyitegura neza. Maitre Bayisabe Irene azaburanira DC Clement asimbuye Maitre Steven Salim watangiye dosiye akayamburwa bigeze hagati.

Apr 20, 2026 - 14:35